AmakuruPolitiki

DRC: Musenyeri yasabye leta ikintu gikomeye ku baguye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umwepiskopi wa Butembo-Beni, Sikuli Paluku Melchisedech yemera ko imyigaragambyo ari uburyo bwiza bwo kugaragaza akababaro ufite.

Avuga kandi ko no kuyikora bamagana MONUSCO ari uburyo bwo kwerekana ko icyo bagombaga gukora batagikoze mu gihe cyose bamaze muri Congo, ariko ko atemera abayikoze basenya ibyagezweho cyangwa bica bagenzi babo anasaba Leta gukora iperereza no guhana byihuse abagize uruhare mu kwangiza cyangwa kwica ababuze ubuzima.

Ibi Musenyeri Sikuli Paluku Melchisedech yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri RADIOMOTO.Net ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022 ubwo yatangazaga ko ababajwe n’abitwaza uburenganzira bwabo bakarengera kugeza n’aho icyo bita uburenganzira bwabo cyambuye abandi ubuzima.

Yagize ati “Mu itegeko nshinga buri wese yemerewe kugaragaza ikibazo cye no kubyerekana , ariko imyigaragambyo si intambara bakabikoze mu mutuzo Kandi byarashobokaga. Yongeye ho ko Leta igomba gukora iperereza kuburyo bwihuse abakoze biriya bakabiryozwa.”

Uyu mwepiskopi wa Butembo-Beni yavuze ko hagomba gutabarwa no kwifatanya n’ababuze abobo, anamagana iyo myigaragambyo itera urupfu ndetse ikangiza. Kuri we, mu kwerekana akababaro.

Yagize ati “Dukwiye kwirinda impfu kuko dusanzwe twinubira abatwica buri munsi none natwe tubigaragaze twica ? Beni na Ituri byibasiwe n’ubwicanyi nta mamvu yo kwicana natwe ubwacu.”

Yakomeje avuga Ati “Tugomba kwirinda ko ibisubizo twifuza kugeraho dukora imyigaragambyo bihinduka bibi, tukirinda ko abantu bapfa, abandi bakicwa n’inzara.” Atanga urugero ati “Niba nta soko rihari ,Muri Butembo abantu bazabaho bate? Niba ubuza abantu gufungura amaduka, birage gute? Imyigaragambyo iremewe rwose, ariko ugomba kureba igihe n’uburyo ubikoramo.”

Uyu mwepiskopi yihanganishije imiryango yabuze ababo, baba abakozi ba ONU ndetse n’abasivile muri rusange, avuga ko urupfu uko rwaba rumeze kose rubabaza.

Iyi myigaragambyo yaberaga muri Kivu y’amajyaruguru kuri uyu wa 27 Nyakanga yageze no muri Kivu y’amajyepfo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger