AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Martin Fayulu yagaragaje ko atari yava ku izima ngo yemere ubutegetsi bwa Felex Tshisekedi

Martin Fayuru utaremeye ibyatangajwe na komisiyo y’Amatora, yagaragaje ko Felex Tshisekedi ariwe wegukanye umwanya w’umukuru w’Igihugu, yasabye abamushyigikiye n’imiryango mpuzamahanga, kutazaha Agaciro umwanzuro ugaragaza ko Tshisekedi ariwe wayatsinze.

Fayulu yasabye inkora mutima ze kwamagana ubutegetsi bwa Felex Tshisekedi baharanira ko habaho impinduka zishigikiye imyanzuro nyakuri y’ibyavuye mu matora bitashyizwe ahagaragara.

Kuwa 30 Ukuboza 2018 nibwo Komisiyo y’amatora yatangaje ko Felex Tshisekedi ariwe watsinze amatora afite amajwi 38.57%, agasimbura Joseph Kabila wari ubumazeho imyaka 18. Fayulu yari yagize 34.8% naho Emmanuel Ramazani Shadary agira 23.8%.

Fayulu umwe muri bahanganye na Tshisekedi, ntiyigeze yemera iyi myanzuro yatangajwe kuko yavugaga ko ariwe watowe cyane n’abaturage, ari nako yatangiye kwiyambaza inkiko avuga ko ariwe watsinze amatora afite amajwi 61% ariko ikirego cye rugitesha agaciro.

Nk’uko RFI yabitangaje, mu kiganiro yagiranye n’abamushyigikiye i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu, Fayulu yongeye gutangaza ko atanyuzwe n’ibyavuye mu matora, asaba n’imiryango mpuzamahanga kudafata Tshisekedi nka Perezida wa RDC.

Fayulu yanasabye abayoboke b’impuzamashyaka Lamuka, gukomeza kwamagana mu mahoro ibyavuye mu matora yise ibinyoma, kuko ngo Komisiyo y’amatora n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga bemeje Perezida utaratowe n’abaturage.

Yabwiye imiryango mpuzamahanga ko ‘Kubaha ubudahangarwa bw’abanye-Congo ari ukubaha ugushaka kw’abayituye n’ibyo bitoreye’.

Faluyu yasabye by’umwihariko umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kudaha agaciro ibyemejwe na Komisiyo y’amatora n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Ni mugihe benshi bakomeje kunganira Fayulu, bavuga ko yakwemera ibyavuye mu matora kuko Tshisekedi yanamaze kurahirira kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku mugaragaro mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Fayulu yahamagariye imiryango y’abamushigikiye kutemera ubutegetsi bwa Felex Tshisekedi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger