Amakuru ashushyePolitiki

DRC: Joseph Kabila agiye gukurwa ku butegetsi ku ngufu

Muri iki cyumweru impunzi zigera ku 3500 z’Abanye-Congo zahungiye i Burundi aho zicumbikiwe mu duce twa Rumonge no mu zindi ntara zigize iki gihugu. Ibi akaba aribyo bishobora gutuma inyeshamba zifata iya mbere mu kurwanya ubutegetsi bwa Kabila ndetse n’amatora yarateganyijwe kuba akaba yahagarikwa.

Mu gihe Perezida Kabila yari yabwiye amahanga ko amatora yo gushaka uzamusimbura ateganyijwe ku itariki 23 Ukuboza 2018, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Nangaa yatangaje ko ashobora kutaba mbere ya 2023.

Imitwe irwanya ubutegetsi ivuga ko Kabila wakomeje kwigundiriza ku butegetsi kuva mu 2016 ubwo manda ye yari irangiye, agomba kuvanwa mu biro vuba bishoboka kuko ukugundira ubutegetsi kwe biri mu bikurura imvururu n’umutekano muke mu gihugu.

Inkuru ya The Eastafrican ivuga ko abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko nyuma y’imyigaragambyo yo ku wa 21 Mutarama 2018 yateguwe na Kiliziya Gatolika Kabila natibwiriza ngo ave ku butegetsi hazakoreshwa ubundi buryo bwo kumuvanaho.

Umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi uba mu buhungiro muri Kenya, David Mialano Tangania yagize ati “ Kuva Kabila atarumviye ubusabe bwacu nk’uko twabumugejejeho mu gihe cy’imyigaragambyo yo ku wa 21 Mutarama, tugiye guhuza imbaraga z’imitwe yitwaje intwaro tumukureho kuko atubahirije ibiteganywa n’Itegeko Nshinga byerekeye umubare ntarengwa wa manda. Twamuhaye umwaka wiyongeraho ngo ategure amatora ariko nta cyo yigeze akora.”

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarizwa imitwe yitwaje intwaro igera ku 150 ahanini ifite ibirindiro mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger