AmakuruPolitiki

DRC igendera kuki ishinja u Rwanda kuyihungabanyiriza umutekano? Inkomoko ya M23 bihanganye yo ni iyihe?

Kugeza ubu Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’umutwe wa M23 wubuye imirwano bitewe nuko iki gihugu kitigeze cyubahirza amasezerano byagiranye uyu mutwe ucyitwa CNDP.

Kuva mu mwaka wa 2000 ubwo umutwe wa CNDP ya Laurent Nkunda yavukaka igatangiza intambara ku butegetsi bwa Laurent Desire Kabila Leta ya DR Congo yatangiye kumvikana ivuga ko yatewe n’u Rwanda ndetse ko uwo mutwe washinzwe n’u Rwanda rufatanyije na Uganda.

Icyo gihe ubutegeti bwa Laurent Desire Kabila bwavugaga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu cye gituruka ku Rwanda na Uganda ariko u Rwanda akaba arirwo rushyirwa ku mwanya w’Imbere.

N’ubwo Perezida Laurent Desire Kabila yashinjaga u Rwanda kurema CNDP, umuhungu we Joseph Kabila yaje kugirana amasezerano nayo ariko ntiyayubahiriza, byatumye yongera kubura mu isura nshya ,Umutwe uza witwa M23.

Mu gihe gito uyu mutwe waje guhashwa, abarwanyi bawo bamwe bahungira mu Rwanda abandi Uganda mu mwaka wa 2013.

Nyuma y’imyaka igera ku 8, umwaka ushize M23 yongeye kubura intwaro ivuga ko amasezerano yagiranye na Leta i Addis Ababa muri Ethiopia atubahirijwe.

Leta ya DR Congo nabwo yateye hejuru ivuga ko uno mutwe ukomoka mu Rwanda ndetse ko u Rwanda arirwo ruhungabanya umutekano wayo.

Gushinja u Rwanda M23 ariko, abategetsi ba DR Congo bashingira gusa ku kuba uyu mutwe ugizwe n’AbaCongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bityo ko ntagushidikanya, ukura ubufasha mu Rwanda .

N’ubwo Leta ya DR Congo yakunze gushinja u Rwanda gufasha M23 no kuyihunganyiriza umutekano, , hashize imyaka irenga 18 mu burasirazuba bwa DR Congo habarizwa imitwe y’inyeshyamba itandukanye irenga 100.

Muri iyi mitwe yaba muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo n’ahandi hari n’iyabenegihugu ivuga ko yashinzwe kubera kurengera inyungu z’ubwoko bwayo ngo kuko Leta ya DR Congo yananiwe inshingano zayo zo kubarindira umutekano.

Hari kandi n’imitwe y’Abanyamahanga nka FDLR,RUD -Urunana,FLN,FPP, ADF,Red-Tabara n’iyindi yashinze ibirindiri bihoraho muri utwo duce igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu ikomokamo, ariko kugeza ubu Leta ya DR Congo ntacyo ikunze kuyivugaho habe no kugira icyo iyikoraho.

Yaba iyi mitwe y’Abakongomani ubwabo n’iy’abanyamahanga yirirwa yica ndetse isahura abaturage, ikaba inafatwa na benshi kuba ku isonga ry’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo .Abakongomani batuye muri utwo duce bakaba bamaze kuyirambirwa ari nako bashinja Leta yabo intege nke mu kuyirwanya.

Haribazwa niba iyi mitwe imaze imyaka uruhuri mu burasirazuba bwa DR Congo,nayo iterwa inkunga n’u Rwanda mu guhungabanya umutekano wa DR Congo , mu gihe Leta ya DR Congo yo ikomeza kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bw’icyo gihugu giterwa n’u Rwanda rufasha M23 .

Haribazwa kandi niba mu gihe umutwe wa M23 waba ushize intwaro hasi ,indi mitwe nka Mai Mai,FDLR, ADF n’iyindi nayo izashira intwaro hasi igahagarika ibikorwa by’urugomo no guhungabanya umutekano w’abaturage mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Gusa ibi bisa n’ibidashoboka kuko mu myaka umunani yose M23 yamaze yarashize intwaro hasi iyi mitwe yakomeje kwica no gusahura abaturage.

Abakurikiranira hafi iki kibazo bemeza ko mu gihe hadakoreshejwe imbaraga zingana mu kurwanya imitwe yose iri mu gihugu bizagorana cyane ko amahoro n’umutekano bigaruka mu burasirazuba bwa DR Congo bitewe n’ubutegetsi bwa DR Congo bujegajega mu kurandura iyo mitwe aho gukomeza ku byegeka ku Rwanda.

#Rwandatrubine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger