AmakuruPolitiki

DRC: Hari uduce abaturage batoye bifashishije amasitimu kubera ijoro

Kuri iki Cyumweru taliki 30 Ukuboza 2018, niwo munsi nyakuri washyizweho ko amatora y’umukuru w’Igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agomba kuberaho mu gihe haba hatabaye izindi mpinduka zihariye nk’uko byakunze kugenda.

Byarangiye aya matora abaye nk’uko byari bitegerejwe na benshi ndetse ni amatora yakozwe mu mutuzo uretse mu duce tumwe na tumwe bayatangiye bakererwe kubera ibibazo by’ibikoresho bikwiye kwifashishwa bitari byakageze kuri site y’itora.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bubishinzwe, amatora yabaye mu turere hafi ya twose w’igihugu, uretse duke yimuriwe mu kwezi kwa Werurwe 2019, ku mpamvu ziswe iz’ubuzima n’iz’umutekano.

Perezida Joseph Kabila uri gusoza manda ye yakomeje kuregwa n’abatavuga rumwe nawe ko atazigera arekura ubutegetsi, akaba yari aherutse gutangaza ko nta kizabuza amatora kuba ku matariki yagenwe.

Henshi mu gihugu, cyane cyane ahatagerwa n’imihanda migari(icyaro) , amatora yatangiye akererewe cyane, kuko ibikoresho bimwe na bimwe byari bitarahagera, cyane cyane amalisiti y’itora.  Mu turere twegereye amashyamba, amatora yatangiye hamwe na hamwe nyuma ya saa sita.

Muri Kivu y’Amajyepfo, amatora naho yatangiye atinze, ku buryo hari aho byageze n’ijoro bagitora, bifashishije amasitimu. Muri rusange amatora yakozwe mu mutuzo, ariko hakaba abaturage batari bake basubiye mu ngo zabo badatoye kubera ikibazo cy’amasaha akuze, no gupfa kwa hato na hato kw’amamashini yifashishwaga.

Uduce tumwe na tumwe tw’icyaro batoye bifashishije amasitimu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger