AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Hari icyegeranyo kigaragaza ko Martin Fayulu afite amahirwe yo gutsinda amatora

Mu gihe habura iminsi mike ngo abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi bitabire amatora y’umukuru w’igihugu , Ikigi cy’umushakashatsi cyo muri Amerika gikurikira byahafi polikike ya Congo- Kinshasa hari icyegera cyashyize ahagaragara kuri aya matora azaba taliki ya 30 Ukuboza 2018.

Iki cyegeranyo cyakozwe na Congo Research Group (CRG), cyerekana ko Martin Fayulu ariwe abaturage bavuga ko bazatora mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe.

Muri iki cyegeranyo bigaragara ko umukandida Martin Fayulu afite amahirwe angana na 44%.yo kwegukana itsinzi muri aya matora mu gihe  Felix Tshisekedi afite 23% naho Ramazhani Shadary  ushyigikiwe n’ubutegetsi buriho we ngo ari ku mwanya wa gatatu n’amahirwe angana na 18%.

Congo Research Group (CRG) ivuga ko abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashaka ko habaho impinduka kandi ngo ntawundi babona wazizana uretse Fayulu nkuko iki cyegeranyo kibyerekana.

Fayulu ntiyari asanzwe azwi cyane muri Politiki ya Congo gusa  ngo yakoresheje imbaraga nyinshi mu kwiyamamaza kwe kandi ngo afite ibitekerezo byageze ku mutima abaturage benshi.

Congo Research Group (CRG) yerekana ko Martin Fayulu afite amahirwe menshi yo gutsinda amatora muri Congo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger