AmakuruImikino

Dr. Petrovic watozaga APR FC yahagaritse burundu imirimo ye

Kubera ikibazo cy’ubuzima, umusaza Dr Petrovic watozaga ikipe ya APR FC yahagaritse burundu imirimo yo gutoza , ndetse anashimira APR FC yari amaze iminsi afashije kuyobora urutonde rwa Shampiyona ndetse akaba yaranayihesheje igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yandikiye APR FC tariki ya 15 Ugushyingo, Petrovic wari waragiye iwabo mu biruhuko , yavuze ko atazagaruka kongera kuba umutoza w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kubera ko ahagaritse umwuga w’ubutoza bitewe n’ibibazo by’ubuzima kuko yari arwaye umutima.

Petrovic yavuze ko yagiye kureba umuganga we akamusuzuma, hanyuma akamubwira ko niba ashaka kubaho atakongera gukora akazi k’ubutoza. Akaba yahisemo kubireka ndetse akaba avuga ko ibi ari byo bihe bibi agize mu buzima kuko ahagaritse gukora ibyo yakundaga.

Dr Petrovic wafatwaga nk’umubyeyi w’abakinnyi muri APR FC yavuze ko ababajwe cyane no kuba adakomezanyije na APR FC ngo bagere ku ntego bari barihaye ndetse no kuba atazayitoza mu mikino ya Champions League iyi kipe y’ingabo z’igihugu izahagararimo u Rwanda. Yasoje avuga ko APR FC (FC APR niko yabyanditse) izamuhora ku mutima.

Dr Ljubomir Petrovic afite imyaka 70 akaba amaze imyaka 35 mu butoza. Petrovic yatwaye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’iburayi UEFA Champions League atoza ikipe ya Red star Belgrade y’iwabo mu 1991. Muri Werurwe nibwo Dr Petrovic yagarutse gutoza APR FC nyuma y’uko yari yarayivuyemo mu 2014.

Kuva aho agarukiye muri APR FC yayihesheje igikombe cya Shampiyona ishize ndetse na Super Cup 2018 yatwaye atsinze Mukura VS.

 

 

 

Ibaruwa Petrovic yandikiye APR FC

 

Petrovic yasezeye burundu kukazi ko gutoza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger