AmakuruImikino

Abakinnyi batanu bahatanira igihembo cya BBC cy’umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza

abakinnyi batanu bahatanira igihembo cya BBC cy’umukinnyi ukina umupira w’amaguru w’Umunyafurika witwaye neza muri uyu mwaka rwamaze kujya ahagaragara.

Uru rutonde rwaba bakinnyi batanu rwateguwe n’itsinda ry’impuguke mu mupira w’amaguru w’Afurika.

Batanu bahatanira iki gihembo cy’uyu mwaka barimo Medhi Benatia (Maroc), Kalidou Koulibaly (Sénégal), Sadio Mane (Sénégal), Thomas Partey (Ghana) na Mohamed Salah (Misiri).

Kuri ubu gutora aba bakinnyi batangajwe byatangiye ku itariki ya 17 Ugushyingo, biteganyijwe ko bizarangira ku itariki ya 02 Ukuboza isaha ya  saa mbiri ku masaha ngenga bihe ya GMT.

Umwaka ushize rutahizamu Mohamed Salah ukomoka mu Misiri akanakinira ikipe ya Liverpool niwe uheruka gutsindira iki gihembo.

Bimwe mu bigwi byabahatanira iki bihembo uyu mwaka

Myugariro Benatia wa Juventus afite imyaka 31 y’amavuko, uyu mwaka yatsindiye igikombe cya shampiyona cya kane cyikurikiranya – bibiri ari mu ikipe ya Bayern Munich na bibiri ari mu ikipe ya Juventus, kandi yari kapiteni wa Maroc mu gikombe cy’isi cyabaye ku mpeshyi y’uyu mwaka.

Myugariro Koulibaly wa Napoli afite imyaka 27 y’amavuko, yakoze uko ashoboye mu ikipe ye mu rugamba n’ikipe ya Juve bahataniraga igikombe cya shampiyona ya Serie A, harimo umukino wamamaye batsinzemo iyi kipe yagezeho ikegukana iki gikombe. Yakinnye iminota yose 270 Sénégal yakinnye mu gikombe cy’isi.

Rutahizamu Mane wa Liverpool w’imyaka 26 y’amavuko, na we yakinnye imikino yose Sénégal yakinnye mu gikombe cy’isi, aba kapiteni w’igihugu cye mu mikino ibiri anatsinda igitego mu mukino wabahuje n’Ubuyapani. Ni umwe mu bakinnyi babaye aba kabiri mu gutsinda ibitego byinshi muri Champions League mu mwaka ushize w’imikino – 10 yatsindiye Liverpool, birimo no gutsinda mu mukino wa nyuma batsinzwemo ibitego 3-1 na Real Madrid.

Umukinnyi wo hagati Partey wa Atletico Madrid w’imyaka 25 y’amavuko, yigaragaje nk’umukinnyi mu babanza mu kibuga uhoraho muri iyi kipe itozwa na Diego Simeone, harimo no gusimbura mu minota ya nyuma y’umukino wa nyuma wa Europa League iyi kipe yatsinzemo Marseille. Yatsinze mu mikino ya gicuti y’ibihugu Ghana yakinnye n’Ubuyapani na Iceland.

Rutahizamu Mohamed Salah wa Liverpool w’imyaka 26 y’amavuko, mu kwezi kwa gatanu yatsindiye igihembo cya Golden Boot (urukweto rwa zahabu) cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona ya Premier League, atsinze ibitego 32 kandi, cyo kimwe na Mane, yatsinze ibitego 10 muri Champions League mu mikino yaberekezaga ku mukino wa nyuma. Ni we watsinze ibitego byombi bya Misiri mu gikombe cy’isi uyu mwaka – bingana na 40% by’ibitego byose Misiri imaze gutsinda mu mikino y’iri rushanwa imaze kwitabira kugeza ubu.

Rutahizamu Mohamed Salah ufite imyaka 26 niwe uherutse kwegukana iki gihembo.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger