AmakuruAmakuru ashushye

Dr. Leon Mugesera yavuze ko umwe mu  bagize inteko iburanisha amwanga urubanza rurasubikwa

Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rusubitse urubanza rwa Dr. Leon Mugesera, ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitewe n’uko abwiye inteko iburanisha ko umwe bayigize amwanga.

Dr. Mugesera yavuze ko Charles Kaliwabo uri mu  bagize inteko iburanisha amwanga ndetse ko hari ibyemezo yamufatiye bityo ko atagomba kuba mu bamuburanisha.

Urukiko rugiye gusuzuma imbogamizi zagaragajwe na Dr. Mugesera kuri uyu mucamanza ,rubone gutangaza itariki uru rubanza ruzasubukurirwaho.

Mu kwezi kwa 4 muri 2016 nibwo urukiko rukuru rwamukatiye gufungwa burundu ahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leon Mugesera ufite imyaka 67 yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda tariki 23 Mutarama 2012.

Yagejejwe mu rukiko rukuru rw’u Rwanda tariki 17 Nzeri 2012, maze urubanza rwe rutangira mu mizi ku italiki 17 Mutarama 2013.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Mugesera utagaragaje amarangamutima, yabwiye urukiko ubwe ko ajuririye igihano yahawe. Ibyaha Mugesera yahamijwe bishingiye ahanini ku ijambo yavugiye mu Karere ka Kabaya aho akomoka mu mpera z’umwaka wa 1992.

Muri iri jambo Mugesera ngo yahamagariraga abahutu kwica Abatutsi ndetse n’abanyepolitiki bari mu mashyaka ahanganye na MRND ryari ku butegetsi muri icyo gihe.

Dr. Mugesera ahakana ibyaha aregwa avuga atari kugira uruhare mu cyaha cyabaye adahari. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko icyo kitaba igisobanuro kuko yakongeje umuriro arangije arahunga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger