AmakuruAmakuru ashushye

Dr Byamungu n’abana be 4 basezeweho bwa nyuma -AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 ni Dr Byamungu n’abana be 4 bahitanywe n’impanuka basezeweho bwa nyuma mbere yo gushyingurwa mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 i Masaka ho mu gihugu cya Uganda habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu batanu muri batandatu bari mu modoka yari itwaye umuryango wa Dr Byamungu Livingstone wari umwe mu bayobozi ba BRD nawe wahitanywe n’iyi mpanuka kimwe n’abana be 4 bari bajyanye muri Uganda.

Nyuma y’uru rupfu rwavugishije abatari bake imibiri yabitabye Imana yazanywe mu Rwanda kimwe n’umufasha we warokotse iyi mpanuka icyakora agakomeretswa nayo ku buryo bukomeye. 

Abahitanwe n’iyi mpanuka ni  Dr Byamungu, abana be Ngabo, Nziza, Manzi na Uwera.

Nyima w’aba bana Dorcas Mukagatare we kugeza ubu aracyarwaye nubwo yamaze koroherwa cyane ko akiri kwivuza ibikomere yasigiwe n’iyi mpanuka yamutwaye umuryango.

Imihango yo guherekeza imibiri ya ba Nyakwigendera yatangiriye mu rugo kwa Nyakwigendera Kimironko, nyuma yo gusezera bwa nyuma bagiye gusabirwa imbere y’Imana mu rusengero rwa St Peters Anglican Church mu Giporoso (i Remera), nyuma y’iyi mihango harakurikiraho kujya gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Byamungu Livingstone yamenyekanye nk’umuyobozi muri Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) ariko kugeza ubu yari yaravuyemo asigaye yikorera.

Imana inahe kuruhukira mu mahoro.

Abantu baje gusezera kuri ba Nyakwigendera ni benshi cyane, hari abagomba kwita ku bashobora kugira ihungabana

Ni inkuru y’akababaro

Abatandukanye bo mu muryango we batanze ubuhamya kuri Dr Byamungu

Dr Byamungu yasezeweho bwa nyuma

Hatanzwe ubutumwa butandukanye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger