AmakuruUrukundo

Dore zimwe mu nama zagufasha kuzagira urugo rwiza

Muri ibi bihe turimo usigaye ubona abasore n’inkumi batinya kubaka ingo aho bamwe bitwaza ko n’ababikora bitaramba, bityo ko nabo nta cyizere bafite cyo kuzagira urugo rwiza.

Gusa hari inama zitandukanye zitangwa n’abahanga mu bijyanye n’imibanire zishobora gufasha abasore n’inkumi kuzashinga ingo zigakomera ndetse bakabaho mu munezero hamwe n’abafasha babo.

Dore inama zagufasha kwitegura gushyingirwa ukazagira urugo rwiza nkuko tuzikesha Agasaro Magazine:

Kubanza kwisobanukirwa ubwawe

Abantu benshi usanga bashaka kumenya abo bakundana ngo bige imico yabo kandi nabo ubwabo batiyizi ngo bamenye ibyo bakunda n’ibyo banga ubwabo.

Iyo ubanje ukimenya ukamenya aho ufite imbara nyinshi naho ufite imbaraga nke bigufasha no kumenya uko uhitamo neza uwo muzabana.

Mu kwimenya ubwawe rero unamenya icyo ukeneye cy’ibanze mu rukundo, ugaheraho ureba ko uwo mukundana azabashaka kukiguha.

Kwiga uburyo uzabasha kumvikana n’uwo muzabana

Akenshi iyo abantu bakundana bitegura kubana bagira ibyo bagenda bapfa bakongera bagasubirana. Rimwe na rimwe usanga basubirana bataniyunze, gusa ariko umwe atinya gutakaza umwanya yataye akundana n’uwo bari kumwe bikamutera gukomezanya nawe.

Ibyo rero ntibyari bikwiye. Mukwiye kwitoza kumenya uko muzajya mugarura ubwumvikane kandi mutarengejeho. Kumenya gusasa inzobe mugasabana imbabazi, utavunga ngo ntamukomeretsa akigendera, bizabafasha kumenya uko muzabana neza.

Gusobanukirwa icyo ushaka k’uwo muzabana

Mu kumenya icyo wifuza ku wo muzabana, ntabwo ureba uko asa, indeshyo ye n’ibindi, ahubwo ureba ku buryo muhuza (compatibility). Umaze kumenya ibyo mwumva kimwe ureba n’umwihariko wa buri wese ugashishoza ukareba ko uwo mwihariko uzavamo kuzuzanya aho kuba intandaro y’amakimbirane.

Ibi nabyo ubyizeho neza bizagufasha kumenya guhitamo uwo muberanye.

Gushishoza ukamenya ko mwese muharanira kubaka urukundo rwanyu

Urugo ni yurw’abanatu babiri nta n’umwe ukwiye kuvunisha undi mu kubaka urukundo rwanyu. Si byiza ko umwe yumva ko akenewe cyane kurusha undi.

Igihe muri ku rwego rwo kumva ko umwe akeneye n’undi nawe akaba amukeneye ku rweg rumwe bizabafasha no kuzakomeza kumva ko buri wese akeneye undi mu buzima bwe.

Aho ibyiza ni ukwirinda guhatiriza no kwirinda kwirata ibyo ufite ngo wumve ko aribyo bizagufasha kubona umukunzi mwiza (amafaranga, ubwiza, n’ibindi).

Kwihatira kwiga ikintu uzamarira uwo muzabana kuruta kwita ku kintu azakumarira

Ibi ni ukwiha intego ukavuga ngo uko byagenda kose nzarwanirira urugo rwanjye ntitaye ku byo uwo tuzabana azaba ahugiyemo. Jya utekereza ku byo wumva uzakorera uwo muzabana akishima aho kumva ko uzarindira kugira ibyo agukorera ngo nawe ubone kumwitura.

Tekereza cyane mbere yo gufata icyemezo cyo kubaka urugo

Abitegura kurushinga bafite umukoro wo kwigana hagat yabo. Yeego ntawakwiga imico y’undi ngo ayimenye cyane ko baba bakiyoberanya ariko na none ntibikwiye guhubukirwa.

Irinde gusigana n’imyaka, kwishinga urutoto rw’ababyeyi, gushyingirwa kuko abandi b’inshuto zawe bashyingiwe n’ibindi bintu wumva byagutera gufata icyemezo kandi mu by’ukuri uteri witeguye.

Kwitegura kubaka urugo

Mu gihe cyo kurambagizanya usanga abantu bamara imyaka n’imyaka bategura ubukwe buzamara umunsi umwe bakirangagiza gutegura urugo bazabanamo akaramata.

N’abagerageje gutekereza ku rugo baba barangamiye gusa ibikoresho bizaba birimo, imitako yo mu nzu n’ibindi. Mu gihe cyo kurambagizanya muba mugomba gushishoz, intekerezo zanyu zikarenga umunsi w’ubukwe zikagera ku rugo muzabanamo iteka.

Ni byiza gusoma cyane ibijyanye n’urugo, kwitegereza ukoresheje amaso mu ngo ugendamo, kugisha inama abamaze kubaka n’ibindi bintu bituma wumva koko ko uri kwitegura kubaka urugo aho gutegura ubukwe nubwo nabyo biba bikenewe.

Izi ni zimwe mu nama zigirwa abasore n’inkumi bitegura kurushinga zikaba zabafasha kugira urugo rwiza bazabanamo mu munezero akaramata.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger