AmakuruUrukundo

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera umukunzi wawe kutongera kukwitaho n’icyo wabikoraho

Hagati y’abakundana bombi haba igihe habayeho kutumvikana hagati yabo bigatuma umwe muri bo afatira undi ingamba zitunguranye mu gihe undi atari abyiteze bikamutera kwibaza byinshi no guhangayika. Ibi bibaho akenshi iyo mukunze kwandikirana no guhamagarana mu gihe kindi ugasanga byarahindutse.

Niba wandikira umukunzi wawe ntagusubize cyangwa se wamuhamagara ntiyitabe mu gihe haba hashize amasaha make ibyo nta kibazo kuko ashobora kuba ari koga, ahuze se, cyangwa ari ahantu hatamwemerera kugusubiza cyangwa kukwitaba. Gusa niba bimaze umunsi cyangwa 2 birumvikana ko hari ikitagenda cyane cyane niba umubona kuri Whatsapp, cyangwa se hari ibyo ari kwandika kuri facebook, gutanga ibitekerezo cyangwa gushyira amafoto kuri Instagram.
Niba bimeze gutya uzamenye ko hari ikitagenda ndetse ko arimo kukwihorera abishaka.

Dore impamvu nya mukuru n’inama

Guhura na we cyangwa kukuvugisha bimutesha umutwe

Reba niba buri gihe utamwandikira buri gihe winubira ubuzima ubayemo cyangwa se buri gihe ukamubwira ibintu by’urucantege gusa cyangwa ukaba uhora umubwira amazimwe(ubuzima bw’abandi).

Inama: Niba ujya ubikora ugomba kubihagarika ugashaka ibintu byiza byo kumubwira, byubaka, bimuha ikizere, bimugaragariza ko umukunda kandi agutera ishema…

Buri gihe uba ushaka ko hari icyo aguha

Aha byumvikane neza. Ibyo aguha ntibivuze amafaranga gusa, hari n’ubwo hari ibyo uba umusaba kugukorera buri gihe cyangwa se hafi ya buri gihe. Hari abasore bakunda gukorera utuntu tunyuranye abakobwa bakundana gusa hari n’abandi batabikunda na gato. Uburyo bworoshye bwo kubimenya ni ukureba niba we hari icyo yari yagusaba kumufasha. Niba ntacyo umenye ko atabikunda.

Ntutuma yisanzura

Hari abakobwa usanga bakunda maze bakumva ko bagomba gufata umwanya wose w’abasore bakundana. Ibi bishobora gutuma umusore mukundana yumva atisanzuye, nta mwanya akibona wo kugira ibyo akora wenyine bityo agahitamo kukwihorera no gusa n’ukwitarura kugirango abone ubuhumekero.

Inama: Irinde kubuza umukunzi wawe ubwisanzure ngo wumve ko aho ari hose mugomba kuba muri kumwe, kumenya ibyo yakoze byose n’ubwo we yaba adashaka kubikubwira…

Arashaka ko mutandukana

Hari abasore bamwe batinya guhita babwira umukobwa ngo batandukane bagahitamo kumwitarura kugirango na we azabone ko nta gahunda igihari birangirire aho.

Inama: Kuri iki cyo haba hakenewe ibiganiro kugirango umenye neza icyo agutekerezaho.

Afite ikibazo gikomeye mu mibereho cyangwa ubuzima bwe

Hari ubwo umusore aba afite ikibazo kimukomereye cyane bikaba bisigaye bimutwara umwanya wose. Nubwo bidasobanuye ko yakwicecekera ariko byibura ni impamvu.

Inama: Kuri iki cyo haba hakenewe ibiganiro kugirango umenye neza icyo agutekerezaho.

Asigaye aguca inyuma

Kuba umusore mukundana atakikwitayeho bishobora no guterwa n’uko asigaye aguca inyuma bityo akaba asigaye yumva wowe utakimushishikaje.

Arambiwe abantu na we urimo

Abasore rimwe na rimwe baba batangaje. Ahobora kutakwitaho bitewe n’impamvu iturutse ku mibanire ye n’abantu muri rusange. Urugero mu gihe hari abantu bamuhemukiye incuro nyinshi ashobora kumva ahaze abantu bose na we urimo kandi ntacyo wamutwaye. Ugasanga ntakwitayeho ariko atari wowe wenyine ahubwo ari abantu bose muri rusange.

Niba wifuza ko umusore mukundana yongera kukwitaho dore ibyo ugomba gukora:

Tuza umuhe umwanya: muhe umwanya abanze na we atuze, reka kumwandikira ibintu byinshi, reka kumuhamagara incuro zitabarika kuko nta cyo bizagufasha ahubwo bizatuma ibintu biba bibi kurushaho.

Rasa ku ntego: Mumenyeshe ko ubizi ko atakikwitayeho gusa wirinde kumushinja ikintu icyo ari cyo cyose. Mwereke uburyo wiyumva gusa kandi ubikore mu kinyabupfura.

Isuzume: Nk’uko twatangiye tubivuga bishobora guterwa n’ibintu byinshi kuba atakikwitayeho. Reba rero niba atari wowe biturukaho maze nugira icyo ubona cyabitera ugihindure, uhindure imyitwarire yawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger