AmakuruUrukundo

Dore uburyo wakoresha ukigarurura umutima w’umukobwa benshi batinya kubera uburanga bwe

Abahungu bamwe na bamwe bahabukwa uburanga bw’umukobwa bakumva kumubona bisaba ingufu z’umurengera ,ahanini ziyobowe n’amafaranga nk’uko abenshi bibeshya ariko abahanga bagaragaza uburyo wamwigarurira utiriwe wivuna.

Bityo kuba wamubona ukamutinya ntibivuze ko wakurayo amaso ngo ntabwo yaba umugore wawe.
None rero ,musore shira ubwoba ugerageze amahirwe yawe wirengagije ubwiza bwe maze urebe ko utazamwegukana kandi mbere waramubonaga ukumva ukutse umutima,yewe no guhura nawe kubera ubwiza bwe bikaba ari nk’ikizamini gikomeye.

Izi n’inzira7 zishobora kugufasha kwiyegereza uyu mukobwa bikarangira umugize umugore wawe.

1.Kuba umusirimu

Aho rero ,gukora nk’umuntu udasobanutse ntabwo byatuma ugera ku ndoto zawe zo kumwegukana.Ahubwo ba umuntu wiyubashye unakore n’ibintu byishimirwa ariko utabikoze kubera we gusa ahubwo no ku bandi bakubona .bityo kuba umutu wiyubashye ni rwo rufunguzo ruzatuma ukugirira icyizere.

2.Kugira ibitekerezo bifite ireme

Icyambere wemenya ni uko uyu mukobwa aba yiyumva ko ari mwiza ku buryo abahungu benshi bamubwira ibintu bimwe .Bityo kugerageza kumusohokana cyangwa kumubwira ko ari mwiza ntabwo byagufasha kumwigarurira. Mbere yo kumusohokana ni uko wabanza ukamenya byinshi kuri we kuko ibyo bintu ntaho byaba bihuriye n’ubwiza bwe maze ukamushimisha ugendeye ku byo akunda.

3.Buri gihe gerageza kuba aho ari

Aha si ngusabye ngo umugende inyuma cyagwa ngo umucunge. Aha bivuze kumufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi kando ukaba aho ari mu gihe yaba agukenye akakubona byoroshye

4.Kugira uburyo bwiza bwo gushimisha umuntu

Abakobwa ni abantu bakunda abasore batuma baseka cyangwa bishima.Kuba umuhungu mwiza ufite uburyo bwiza bwo kumenya gushimisha umuntu bizagufasha kwigarurira uwo mukobwa wari usanzwe utinya kubera ubwiza bwe.Gusa abahungu bakuna gusetsa bagenzi babo b’abahungu ariko si byo ahubwo menyera gusetsa n’abandi bantu nk’abakobwa kuko bituma bava ku izima.

5.Ntukizeze umukobwa ibyo udafitiye ubushobozi

Ugomba kwirinda gusezeranya umuntu icyo udashoboye kubona.buri mugore wese ashaka umugabo uvugisha ukuri kandi ntabwo uzagaragara nk’umunyakuri wizeza umuntu ibyo utazakora.bityo ba umunyakuri ndetse unirinde gukora isezerano y’ibyo udashoboyee kubera kwirata.

6.Kwigirira icyizere

Kwigirira icyizere bizagufasha kongera amahirwe yo kubona umukobwa ukurenzeho. Buri mugore mwiza aba azi ko isura ye ikanga abagabo bityo nawe akwitondaho ubonye nta bwoba wagize bw’uko ari mwiza ndetse mutari no ku rwego rumwe.Gusa kukubwira ngo wigirire icyizere ntibivuze kuba umusazi kuko ako kanya ushobora guhita wiyicira amahirwe wari ufite yo kumubona kubera akavuyo,bityo irinde kwigirira icyizere birenze ibikenewe.

7.Shakisha ikintu kimushimisha

Kumenya ikintu gishimisha umukobwa ni cyo kizatuma uhita umwigarurira kandi wari usanzwe umutinya cyangwa atari ku rwego rwawe. Kuba ufite ibintu by’ingenzi umukobwa yishimira maze ukabimubonaho ibi bizagufasha kwihuza nawe mu buryo bworoshye.

Ref:Lifehack.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger