AmakuruUbureziUtuntu Nutundi

Dore uburyo 10 wakwifashisha ugafasha umwana wawe kuzamura ubumenyi akiri muto

Mu gihe umwana akiri muto cyangwa amaze kwegera hejuru gato, aba akeneye ko umufasha kumenya ibintu bimwe na bimwe. Uyu mwana aba akeneye kumenya uburyo azikura mu bibazo. Mu gihe akiri muto kandi umutegurira kuzajya mu ishuri, uba ugomba kumutoza amwe mu masomo ukazamura ubumenyi bwe.

Muri iyi nkuru turagufasha kumenya uko wabigenza

Nibyo rwose kumenya imikurire y’umwana no gukurikirana ubumenyi bwe bitangira akiri muto. Iyo umwana ari munda hari amasomo amwe n’amwe yiga, ariko ntabwo aba arashobora kumenya uko yayatandukanya na cyane ko iyo ageze ku isi aribwo abona abantu bose yumvaga ubwo yari munda. Ibi bituma umwana agira amatsiko yo kumenya ndetse no gukurikirana neza aho azerekeza ubuzima bwe.

Umubyeyi aba afite uruhare runini cyane mu bwenge umwana agaragaza iyo akuze binyuze mu byo yatojwe akiri muto, ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko byakorwa umubyeyi agafasha umwana we.

1. Mureke akine.

Gukina nicyo kintu cya mbere cyiza ku mwana. Nk’uko umubyeyi aba agomba kumenya ko azakorera umuryango we, ni nako n’umwana aba azi neza ko gukina aricyo cya mbere. Kugira umufashe mu gukuza ubwenge bwe neza, mureke akine.

Iyo umwana akinnye, aba ari kwiga. Gukina ntabwo bizamura amarangamutima ye gusa, ahubwo gukina bizamura n’ingano y’ubwenge yari afite, bigakuza ikigero bwariho. Ababyeyi baba basabwa kumarana igihe n’abana babo, bakinana, abarezi basabwa cyane kumarana igihe n’abana ku ishuri bakinana.

2. Musomere ibitabo bitandukanye kandi buri munsi.

Niba hari ikintu gifasha umwana wawe kuzamuka vuba mu bwenge, ni ugusoma kandi ukamusomera neza. Ibi bishobora gutuma umwana atangira kumenya ingombajwi, inyajwi ,.. mu gihe wabikoze neza. Mu rwego rwo kugira ngo uzamure ubwenge bwe rusange, umubyeyi cyangwa undi muntu umwegereye aba asabwa kumusomera ibitabo mu ndimi zitandukanye.

Umubyeyi aba asabwa gusomera umwana we ibitabo mbere yo kuryama.

3. Mujye mukina imikino itandukanye imusaba gutekereza.

Hari imikino isaba umwana gufungura ubwonko agatekereza cyane (Puzzle Games). Bene iyi mikino iba isaba ko umuntu ukina yubaka ikintu runaka, muri uko kubaka havamo gutekereza. Mu gihe atangiye umunsi ujye umuha umukino awukine awurangize kandi atsinde.

4. Ujye umwigisha imibare mbere ya byose.

Ni byiza cyane gutuma umwana wawe yimenyereza imibare hakiri kare. Kubara, gusoma no kuyandika biba byiza iyo abimenye akiri muto. Nk’uko twabibonye, mutoze; Gusoma ibitabo, inkuru zitandukanye, gusoma, kubara no kwandika (Imibare).

5. Mujye muganira cyane, umuhobere, umwiteho.

Fata umwana wawe, umwereke urukundo, umwereke ko urukundo rubaho, umwereke ko gukundana nawe ariyo mahitamo yawe. Ibi uzabikora binyuze mu biganiro byiza mugirana mutuje mwese.

6. Ujye umwumvisha umuziki (Indirimbo).

Kumva indirimbo byongerera ubwonko gukura neza, ndetse no kumenya gutega amatwi no gusesengura. Umuziki nicyo kintu cya mbere kigabanya umunaniro, by’umwihariko kubana bato. Shaka igikoresho cy’umuziki umufashe kugikunda, ubundi ajye acyimenyereza.

7. Ujye witwara neza nk’uko ushaka ko amera.

Umubyeyi niwe mwarimu wa mbere w’umwana. Niba ushaka ko umwana wawe yitwara gutya cyangwa kuriya, ni wowe uzabigiramo uruhare, uzamubera urugero rwiza ubundi ibyo uzamwereka nibyo azakomeza gukora nanakura. Icyo gihe uzaba uri gufasha ubwonko bwe.

8. Ujye umugenera iminota mike yo kureba Televiziyo kandi ubikore ku gitsure gikomeye.

Umwana uri munsi y’imyaka ibiri cyangwa hejuru yayo ntabwo aba agomba gufata umwanya munini ari kureba televiziyo, cyangwa ibindi bintu bimurangaza (Ibi ubyiteho cyane).

9. Mugaburire neza cyane.

Umwana wawe uba usabwa kumugaburira neza, akarya agahaga. Umwana wawe aba agomba kurya indyo yuzuye, kugira ngo ubwenge bwe bujye ku rundi rwego. Ni ngombwa kumugaburira neza, amafunguro akungahaye ku ntungamubiri.

10. Ujye umwigisha gusenga no kwiyitaho mu gihe ari ahantu utari, mu rwego rwo kujya umenya neza ko ameze neza.

Inkomoko: www.kidsworldfun.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger