AmakuruUtuntu Nutundi

Dore icyo impuguke zivuga ku bagabo basohora vuba n’abagore batazana amavangingo n’uko byakemuka

Impuguke zavuze ku kibazo kigaragara ku bagabo bamwe n’abagore bamwe mubgihe cyo gutera akabariro aho usanga umugabo asohora aribwo agitangira naho ku bagore ugasanga batagira amavangingo na gato.

Abagabo benshi biyiziho kudahaza abagore babo mu gihe cyo gutera akabariro usanga iyo bageze mu ngo zabo bigira intare ngo abagore babo babatinye babure uko babaganiriza ku kibazo cyibabangamiye,arinaho usanga bahora bitsa imitima bya hato nahato abandi bagahitamo kubaca inyuma.

Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidite’ ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye kuko uretse no kuba abagabo babibaziza na nyirubwite bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi.

Nubwo hari bamwe bashobora kumva ko iki kibazo kidakanganye burya ngo ijoro ribara uwariraye.Abavuzi bakira abagabo bafite ibi bibazo bahamya ko biri mu bisenya ingo zimwe na zimwe na ho izindi zikabaho mu kwihambira.

Kutagira ubushake ku ku mugabo ni iki?

Kugira ngo byumvikane neza abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku mugabo wabifata nk’uburemba, ni ukuvuga ko ari igihe umugabo aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora,akumva ntacyo bimubwiye ari ukurangiza umuhango.

Ni iki gitera umugabo kutagira ubushake bw’imibonano?

Indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagabo ngo ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka diyabete,indwara z’umutima,umunaniro kutitegura neza igikorwa agiye gukora,gutinya uwo bagioye kuryamana no kugira urugimbu rwinshi mu maraso.

Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, ,ugutandukana kw’ababyeyi bawe, imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye, kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi.

Nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye bakagaragaza ko iyi ndwara abantu benshi bayivuriza mu bavuzi gakondo no mu bavuzi bakoresha uburyo bw’umwimerere kurenza uko bagana amavuriro asanzwe ya kizungu, twegereye abakora muri ubwo buvuzi tubabaza umubare wabo bakira ndetse n’uburyo iyi ndwara bayivura.

Umwe mu inzobere mu buvuzi bushingiye ku mwimerere w’ibimera bikomoka mu burasirazuba bw’Isi,utarashatse ko amazina ye atangazwa,yatangaje ko mu bantu 100 bakira baje kwivuza ibijyanye n’imyororokere 20% muri bo baba ari abagore bafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina abandi bakaba ari igitsinagabo.

Ati “Ikibazo cyo kudashaka imibonano mpuzabitsina kiriho kuko tubibonera mu mibare yabo twakira. Hari uwo muganira akakubwira ko yafashwe ku ngufu akabizinukwa, hari uwo usanga yarabitewe n’imiti afata,imisemburo mike mu mubiri;buri wese avurwa ukwe gusa abenshi baba bakeneye ubujyana kurenza uko bakenera imiti.”

Ku bagore batagira ubushake n’amavangingo nabyo ngo biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye

Yongeyeho ati” “Hari n’ubwo usanga umugore atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bitewe n’umugabo umufata ku ngufu,umubuza amahoro,umukubita n’ibindi. Bene abo turabahamagara tukabaganiriza kandi twabonye bitanga umusaruro mwiza.”

Indi nzobere ikoresha ubuvuzi bw’imiti y’inyunganiramirire na we yatangaje ko mu bagore 100 bakira ku kwezi,37 baba bataka ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati “Icyo kibazo kiriho rwose mu bagore kandi giteye inkeke kuko burya gutera akabariro biri mu bituma urugo rukomera cyangwa se abashakanye bakarambana.

Akomeza agira ati” mu bagore 100 batugana muri bo 37 baba bafit icyo kibazo , tubavurisha imiti yacu y’umwimerere hamwe n’ubujyanama bw’imibanire ikwiriye abashakanye kandi iyo turebye abatubwiye ko bakize usanga bagera nko kuri 80%.”

Ni izihe ngaruka zo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku muryango?

Ati “Ingaruka zo kuba umugore adasha cg umugabo badashaka imibibonano ndetse yanayikora ntagire uburyohe yumva ngo yishimane nuwo barimo kuyikorana bisenya ingo, nta rukundo mu muryango, bamwe baratandukana, abandi bagacana inyuma, bitera bagore kwiheba akumva ko atameze nk’abandi,cg umugabo akumva ko nta kigenda cye.”

Umwe mu mubyeyi ufite imyaka 36 afite abana babiri akaba atuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko yafashwe n’iyo ndwara.

Ati “Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina byamfashe mu kwa mbere 2015 nkimara kubyara umwana wanjye wa kabiri.

Umugabo yankoragaho nkumva anteye umujinya nkarakara ariko nkashinyiriza kugira ngo akore ibyo akora andeke.Byatumye ntangira gushwana na we,bigera aho aranta akajya agenda akongera akagaruka mu rugo,ariko nabashije gufata iyo miti y’inyunganiramirire (iri mu bwoko bw’ibinini iramfasha.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger