Amakuru

Dore ibyo Minisiteri y’ubuzima igusaba mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri RDC

Minisiteri y’ubuzima yijeje Abanyarwanda n’abagenderera u Rwanda ko yafashe ingamba zikarishye mu rwego rwo gukumira y’uko icyorezo cya Ebola kigera mu Rwanda, nyuma y’uko kuri uyu wa 01 Kanama hasohotse amakuru y’impamo avuga ko iki cyorezo cyagaragaye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereye mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa kane, yanibukije Abanyarwanda kugira umuco wo gukaraba intoki n’isabune ndetse n’amazi meza, Kwihutira kujya ku ivuriro rikwegereye mu gihe ugaragaje ibimenyetso bya Ebola byavuzwe mu itangazo, kugira umuco wo kwivuza hakiri kare mu gihe wumva urwaye ndetse no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye iki cyorezo nk’ingamba zafasha abanyarwanda kugikumira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger