AmakuruImyidagaduro

Dore ibyamamare byapfuye bitunguranye bikababaza Isi muri rusange kubera ibigwi byabo

Mu mibereho y’abantu tubaho dukunda ibintu bitandukanye ndetse tukagira n’abo dukunda babitugezaho mu buryo butandukanye, hari abo twakwita ibyamamare mu muziki, mu mikino itandukanye,sinema n’ibindi byinshi batuma turushaho kwisanga muri cyakintu twumva dukunze.

Iyo umuntu akora ikintu kinogeye rubanda bimufasha kubaka izina hagati yabo bikababaza cyane nk’iyo bamubuze yitabye Imana dore ko ariyo maherezo y’inzira y’ubuzima bw’umuntu. Nyuma y’ibyamamare bitandukanye byagiye byitaba Imana mu buryo butandukanye, twabakoreye urutonde rwa bamwe muri bo bapfuye bakababaza Isi mu buryo bukabije.

Paul Walker (Imyaka 40)

Tariki ya 10 Ugushyingo 2013 nibwo Paul Walker icyamamare muri cinema zo muri Amerika nka film yamenyekanye cyane Fast and Furious, yakoze impanuka y’imodoka mu mujyi wa Los Angeles ari kumwe n’inshuti ye Roger Rodas bahita bashiramo umwuka. Aba bombi bari  bavuye mu cyari nk’umuryango Paul Walker yari yarashinze witwa Reach Out Worldwide, wafashaga  abo muri Typhoon Haiyan. Inshuti ye ya hafi Vin Diesel yavuze ko Walker azahora yibukwa iteka.

Michael Jackson imyaka 50

Michael Joseph Jackson yashizemo umwuka tariki ya 25 Kamena 2009 I Holmby Hills muri Los Angeles. Uyu mugabo uzwi ku ndirimbo nka Thriller, Black or White n’izindi,  yari icyamamare ku isi hose kubera ubuhanga yari azwiho mu kuririmba no kwandika indirimbo, ariko cyane cyane kubyina. Michael ni we mwami w’injyana y’umuziki yitwa POP. Ibisubizo by’ ibizamini byakozwe bivuga ko M.J yazize indwara  yitwa Benzodiazephine intoxication. Ibi ntibyavuzweho rumwe n’abatuye isi kuko byarangiye umuganga we wamitagaho Conrad Murray, ashinjwe kwivugana M.Jackson. Conra Murray yarafunzwe akatirwa igihano cy’imyaka ine ariko amaze imyaka ibiri muri gereza yarafunguwe.

Whitney Houston Imyaka 48

Marilyn yapfuye tariki ya 5 Kanama 1962 mu rugo iwe I Brentwood muri Los Angeles muri Amerika. Yari umukinnyi w’a film, umunyamideli ndetse yari n’icyamamare mu kuririmba. Uyu mugore wamenyekanye mu myaka ya cyera, biragoye ko yababaza abo muri iki gihe kuko batamuzi cyane, gusa ari mu bashavuje abatuye isi mu kinyejana cya 20. Umuganga wa hafi wa Monroe Dr. Thomas Noguchi, yavuze ko uyu mugore yishwe n’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Acide cyangwa uburozi.

Marilyn Monroe– (Imyaka 36

Igikomangomakazi cy’Ubwongereza Diana  yapfuye tariki ya 31 Kanama 1997 azize impanuka ahitwa I Pont de l’Alma I Paris mu Bufaransa. Princess Diana ubyara Prince Harry, bose baturuka mu muryango w’ubwami bw’Ubwongereza. Mu modoka Prencess Diana yaguyemo, harimo n’umwunganizi we Dodi Fayed ndetse n’umutwazi Henri Paul bivugwa ko yari yasinze bigateza impanuka. Gusa abandi bavuga ko uru rupfu rwari rwateguwe n’urwengo rw’ubutasi bw’Ubwongereza MI6.

Princess Diana – (Imyaka 36)

Icyamamare akaba n’Umwami w’injyana ya Reggae Bob Marley, yashizemo umwuka tariki ya 11 Gicurasi 1981 mu bitaro bya Cedars of Lebanon I Miami muri Amerika. Uyu muhanzi mu 1977 abaganga bari bamubonyemo indwara ya kanceri yo mu bwoko bwa Melanoma ariko avuga ko bamwibeshyeho. Iyi ndwara yari yatangiye kugaragara mu nzara ze z’amano, byarangiye imuhitanye nyuma n’imyaka ine gusa yanze kwitabwaho.

Bob Marley – (Imyaka 36

Lee Jun-Fan uzwi nka Bruce Lee wamenyekanye mu gukina filmi, yapfuye tariki ya 20 Nyakanga 1973 I Hong Kong mu Bushinwa azize indwara y’umunaniro w’ubwonko(Brain edema). Umwa w’imirwano ya Kung-Fu yari afite ubwenegihugu bw’Ubushinwa na Amerika. Yari icyamamare urupfu rwe nanubu rurakibazwaho na benshi.

Bruce Lee -(Imyaka 32

Tupac Amaru Shakur yishwe arashwe na James Rosemond tariki ya 13 Nzeri 1996 muri University Medical Center, Las Vegas muri Navada muri Amerika. Pac ni icyamamare akaba afatwa nk’Umwami w’injyana y’umuziki  ya Hip/Hop. Uyu musore yari umuhanga mu kwandika indirimbo, gukina ama film no kwandika ibitabo kandi ikiri muto. Urupfu rwe rwababaje abatuye isi ndetse ahita agirwa umuhanzi w’ibihe byose mu isi kubera ubuhanga yagaragaje mu bijyanye n’ubuhanzi mu gihe yari akiri muzima.

2Pac- (Imyaka 25)

Lucky Philip Dube yishwe arashwe tariki ya 18 Ukwakira 2007 I Rosettenville mu mujyi wa Johannesburg yepfo muri Afrika Yepfo. Dube yari umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae. Yapfuye amaze gukora Album 22 mu myaka 25 gusa. Lucky Dube yishwe ku mugambi w’abagabo batatu ari bo  Sifiso Mhlanga, Julius Gxowa na Mbuti Mabe, ubu bose barafunze.

Lucky Dube -(Imyaka 43

Kobe Bryant yapfuye tariki ya 26 Mutarama 2020 azize impanuka y’indege yabereye mu gace ka Calabasas, California muri Amerika. Kobe wari kumwe n’umukobwa we Gianna Maria w’imyaka 13 n’abandi 7, bari bajyiye ku kibuga umukobwa we yitorezagaho, bose ntawarokotse. Kobe yari icyamamare mu mukino wa Basketball, yinjiye muri uyu mukino akimara kurangiza amashuli ye abanza, akaba yari amaze kwegukana ibikombe 22 bya NBA. Yakiniraga ikipe ya Los Angeles Lakers kugeza mu 2016.

Kobe Bryant – (Imyaka 42)
Kobe yakinnye imyaka 20 muri NBA akinira ikipe imwe gusa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger