AmakuruUtuntu Nutundi

Dore ibiribwa 5 bidahenze byagufasha gufata umusatsi wawe neza ukoroha

Umusatsi ni kimwe mu nintu biri ku mubiri w’umuntu bikundwa na benshi ndetse ntawashidikanya ko ari kimwe mu bintu bituma umuntu agira uburanga bitewe n’uburyo awusokoza.

Iyo ufite umusatsi woroshye biba bishimishije ariko bikanaca intege iyo ufite umusatsi ukomeye kuko kuwusokoza bigorana cyane, bigatuma ubabara.

Iyo witegereje usanga bamwe muri bo badasobanukiwe n’ama vitamine bashyira mu musatsi ukoroha ndetse ugasa neza. Dore bimwe mu biribwa bidahenze wakoresha bikagufasha kugira umisatsi wa natirere mwiza.

Ibyo wifashisha:

Igi
Avoka
Umuneke
Indimu
Ubuki
Dore uko bikoreshwa

Ufata umuhondo w’igi na avoka nziza ifashe itari amazi ukavanga n’umuneke wa kamara nziza byose bikiri bishya, ugashyiramo n’amazi y’indimu n’ikiyiko cy’ubuki ukabivanga neza.

Urabanza ugakaraba mu mutwe neza na shampo cyangwa isabune ugahita ufata iyo vitamine ya bya bintu wavanze ukayisiga mu musatsi ukabimarana iminota 45 uri mu casque, waba udafite casque uri mu rugo ukambara isashi nziza idafite akenge na kamwe kugira ngo umwuka wa vitamine udasohoka, ubundi ugafata igitambaro ukagitosa mu mazi y’akazuyazi ukagifungaho hejuru .

Iyo iminota 45 ishize ukarabamo ukoresheje amazi na shampo cg isabune. Iyi vitamine ushobora kuzajya uyikora nibura rimwe mu kwezi.

Ikindi kintu gikunda kwica imisatsi igasa nabi ni uko abantu bakunda gusigamo amavuta buri mwanya. Biba byiza iyo usize amavuta mu mutwe umunsi uba wakarabyemo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger