AmakuruUrukundo

Dore ibintu 9 wakora bigatuma wigarurira umutima w’umukobwa vuba

Nk’uko kuganiriza umukobwa mutamenyeranye umukeneyeho urukundo bigora,hari uburyo butandukanye ushobora gukoresha ukaba wamuganiriza bisa naho mu menyeranye ndetse n’ubushuti umushakaho ukabumukuraho.

Urubuga elcrema rugaragaza inama zimwe na zimwe z’uburyo umusore akwiriye gutangira ikiganiro cye aganiriza inkumi.

  1. Ntukirengagize kumusuhuza: Ijambo “mwiriwe” (Hi) ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga;
  2. Reba ikintu kiri hafi yanyu gifite agaciro mu kivugeho kuko ni uburyo bwiza bwo gutangira ikiganiro;
  3. Wowe musore, ugomba kuba uzi amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare kugira ngo uze kubitangiriraho mu kiganiro cyawe;
  4. Kora ku buryo iyo nkumi muri kumwe na yo iza kuguha ibitekerezo. Biba byiza iyo muri kumwe n’umuntu mukaganira mukagira ibyo mwemeranyaho n’ibyo mutemeranyaho, aho ni ho ikiganiro kiba cyatangiye kuryoha;
  5. Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe;
  6. Muganirize ku bijyanye n’uburinganire , uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga;
  7. Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira;
  8. Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze (Complimenting her) urebe n’uburyo abyakira, ariko akenshi biramushimisha;
  9. Musezereho umugurira akandi kantu akeneye cyangwa ikinyobwa yifuza;

Ibi bitekerezo si byo gusa by’ingenzi umuntu yakwifashisha aganiriza umukobwa ku nshuro ya mbere kuko buri wese afite n’utundi dushya yihariye tumufasha kuganiriza umukobwa akanyurwa bikarangira akwiyumvisemo, gusa hagati aho ibi 9 tubahaye ni rusange kuri bose.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger