AmakuruUrukundo

Dore ibintu 6 wakora bikagufasha gusubirana n’umukobwa mwatandukanye

Akenshi urukundo rubamo ibintu bitandukanye birimo kuryoherwa narwo ariko bitavuze ko hari igihe gishegesha iruvangira ibyari ibyishimo bikavamo amarira, Haba igihe abakundana batandukanye bitewe n’amagambo y’abantu bazi iby’urukundo rwabo cyangwa se ingeso z’umwe mu bakundana nazo zigatuma badakomeza kubana neza.

Akenshi haba igihe utandukanye n’umukunzi wawe utabishaka bitewe n’uko wananiwe kugenzura kamere ugira cyangwa ukaba ushobora kwirara bitewe n’umwanya muhana igihe kirekire bigatuma murambirwana.

Kugira ngo wongere gukundana n’umukobwa mwatandukanye ushobora kumwoherereza amagambo y’urukundo, kumwereka urukundo mu bikorwa ku buryo bizatuma yongera kugukunda cyane.

1.Kumwereka ko wahindutse :

Gutandukana bibaho bitewe n’impamvu runaka. Bishobora kuba byaratewe n’umuhungu cyangwa se umujkobwa. Ntushobora guhindura ibyabaye ariko wowe ushobora guhinduka. Ntabwo bihagije kuvuga ko wahindutse ahubwo ugomba no kubimwereka.

2.Kwirebaho wowe ubwawe :

Gutandukana gushobora kubaho mwembi mwarabiogezemo uruhare. Wakoze ibintu bibi nawe arabikora. Iyo ushaka kwiyunga n’umuntu mwatandukanye ntureba ku bibi yakoze ahubwo ureba kubyo wakoze ukamubwira ko wabikosoye bitazongera. Umubwira kandi ibyiza yakoze ko ukibizirikana kandi umwereka ko ukimukunze.

  1. Kumuha umwanya :

Biragoye guha umwanya uwo mwakundanaga igihe ushaka komwongera gukundana ariko ukwiye kubikora ukamutekerezaho. Kumuha umwanya ni ingenzi kuko yumva ko yabuze umuntu w’ingenzi kandi nawe ukabona igihe cyo gukosora amakosa yawe.

  1. Kuba inshuti ye

Nta muhungu wifuza kuba inshuti isanzwe n’umukobwa abayumva bagirana ubucuti buhambaye. Gusa nubwo bigoye birakenewe. Kuba inshuti ye ni uburyo bwiza bwo kumwereka ko ufite byinshi byo kumuha, ko umwitayeho, no kumwereka ko ukimukunda. Bibaha amahirwe mwembi yo kwerekana by’ukuri mu gikundana bikaba byatuma mwongera gukundana kurusha uko byahoze mbere.

5.Kumubwira uko umwiyumvamo

Gushira ubwoba ukabwira umukobwa ko umukunda nubwo mwatandukanye ntiwumve ko ari ukumukomeretsa umutima. Ni ngombwa ko amenya ko ushaka kongera gukundana nawe ntugatekereze ko abizi. Kumubwiza ukuri ko umwiyumvamo kandi ushaka ko musubirana bizagufasha.

  1. Kwirinda gukomeza kumurakarira

Umukobwa ashobora gutuma umugabo amera nk’umusazi rimwe na rimwe mu buryo bwiza cyangwa bubi. Iyo wibutse ukuntu mwatandukanye bishobora gutuma urwara umutwe. Wirengagije uburyo byagutesheje umutwe uzamwegere umubwire ko wifuza kongera kugirana urukundo nawe kandi umwereke ko ibyo yari yarakubuzeho bihari.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger