AmakuruImyidagaduroPolitiki

Bobi Wine yafashe mu mugongo imiryango y’abanyeshuri bapfuye bazize inkongi y’umuriro

Umuhanzi akaba n’Umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yafashe mu mugongo imiryango y’abana 11 bigaga ku ishuri ryisumbuye  ryitiriwe Mutagatifu Bernard bapfuye bazize inkongi y’umuriro.

Aba banyeshuri bigaga kuri iri shuri riherereye mu karere ka Rakai bahiye mu ijoro ryo ku cyumweru gishize.

Mu butumwa burebure Bobi Wine yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko ku bwe adashobora kwakira ububabare n’intimba imiryango y’aba bana ifite.

Ati”Nifatanyije n’imiryango y’abanyeshuri 11 bapfiriye mu ijoro ryo ku cyumweru ku ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Bernard ho mu karere Rakai bazize inkongi y’umuriro. Abana bato cyane bapfuye urupfu rudasobanutse! Ndasengera abandi banyeshuri bahiye ku buryo bukabije bakaba bamerewe nabi cyane. Sinshobora kwiyumvisha uburibwe ababyeyi babo bafite.”

Bobi Wine kandi yasabye ko hakurikiranwa vuba na bwangu abagizi ba nabi bafungiranye aba banyeshuri aho bararaga bikarangira bashumitse uburyamo bwabo. Depite Bobi Wine yavuze ko afite ikizere cy’uko aba babisha bazafatwa bagashyikirizwa ubushinjacyaha.

Bobi Wine kandi yifurije aba baguye muri ubu bugizi bwa nabi kuruhukira mu mahoro, anasaba abaturage ba Uganda kwiga kubana kivandimwe no kwirinda ibikorwa bihutaza abaturage bagenzi babo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger