AmakuruImyidagaduroUmuzikiUncategorized

Dore bimwe mu bikubiye mu gitabo Uncle Austin agiye gushyira hanze.

Austin Tosh Lowino ni umuhanzi w’indirimbo akaba n’umunyamakuru. Nyuma yo kuvugawaho byinshi binjyanye no gutandukana n’umugore  ndetse no ku mwana we , Austin agiye gushyira hanze igitabo kivuga ku buzima bwe. Ni igitabo yise “Incomplete”

“Incomplete” iki gitabo Austin avugako kizibanda ku buzima bwe , ndetse  kucyandika byatumye yimenya kurushaho, ndetse akibuka n’ibyo yari yaribagiwe byo mu bwana bwe, ikindi azavugamo ni icyatumye akunda nyina no guhitamo kuzisanga i Rwanda . Ikindi kizaba gikubiye mu gitabo ni amateka ya mubayeho ahatirwa gusezera kungufu kumyaka cumi n’icyenda yari afite icyo gihe.

Austin aganira n’itangazamakuru  yagize ati ” hari n’igihe unjya kumva amakuru  cyangwa se ibyiriwe bivugwa umuntu akibwira ko ari uwonguwo azi cyangwa seniyo akubonye aka kubwira ati [” sha buriya  Austin ni umusinzi, uriya Austin akora A , B,C,D  ni ibi nibi….”] arika batazi Austin uwo ariwe,  so ndibikora kugirango umwana wanjye , abana banjye, abazukuru n’abazukuruza n’abazaza imyaka myinshi  bazamenye uwo ndiwe (who i was , who i am) ”

Austin aherutse kwiyama abakoresha ifoto y’umwana we mumashusho agiye atandukanye bakora ntaburenganzira babifitiye.

Uncle  Austin avuga ku bantu bakoresha amashusho y’abana bari munsi y’imyaka cumi n’umunani mu nkuru cyangwa mubyo bakora kuri youtube batabifitiye uburenganzira bitamushimisha , abifata nko kwica amategeko y’itangazamakuru no kutubaha uburengazira bw’umwana. Ku bivugwa ku gutandukana n’umugore we Austin avuga ko nibiba ngombwa ko abishyiramo abantu aribwo bazamenya ukuri kuribyo ubungubu ntacyo abitangazaho.

Abantu benshi bakunze gufata indirimbo ya Uncle Austin yitwa  “Na jyayo”  bakayihuza n’inkuru  yavuzwe kugutandukana n’umugore we bitewe n’amagambo ayirimo cyangwa uko iririmbitse bakemeza neza ko uyu mugabo yaba atashimye muri iyi minsi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger