AmakuruImikino

Djihad Bizimana yahawe n’ikipe ye imodoka y’akataraboneka

Bizimana Djihad, Umunyarwanda ukina muri Waasland Beveren yo mu Bubiligi, yahawe n’ikipe ye imodoka ifite agaciro ka miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda izajya imufasha mu ngendo ze za buri munsi.

Uyu musore wasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 3 muri Gicurasi, mbere yo kuyerekezamo mu kwezi gushize. Djihad yatangiye neza imyitozo muri iyi kipe, dore ko yanamaze kuyitsindira igitego mu mikino 2 ya Pre-Season amaze kuyikinira.

Mu mikino 2 Djihad yakiniye iyi kipe, harimo uwo Batsinzwemo  2-1 na Cercle Brugge Koninklijke Sportvereniging ndetse n’uwo banganyijemo 1-1 KFCO Beerschot Wilrijk.

Muri uyu mukino banganyije, Igitego rukumbi cya Waasland Beveren cyatsinzwe n’uyu musore wahoze akinira ikipe ya APR FC.

Nyuma yo gutsinda iki gitego, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise buha Bizimana Djihad imodoka yo mu bwoko bwa ‘Peugeot 5008’ yasohotse muri 2017, ikazajya imufasha gukora ingendo mu myaka 3 azamara muri iyi kipe.

Iyi modoka igura ibihumbi 60 by’ama ‘pound’ akoreshwa mu Bwongereza, mu manyarwanda ni hafi miliyoni 66 980 000 frw. Iyi modoka izamufasha gukomeza imyitozo kuko bazatangira umwaka w’imikino tariki 28 Nyakanga 2018 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ‘Belgian Pro League’ bazasuramo Sportvereniging Zulte Waregem.

Djihad mu mwambaro wa Beveren.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger