AmakuruAmakuru ashushyeImikino

CECAFA: Amavubi y’u Rwanda yatangiye atsinda Tanzania ifite igikombe

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abari n’abategarugori itangiye neza imikino ya CECAFA y’ibihugu, nyuma yo gutsinda Kilimandjaro ya Tanzania, mu mukino w’umunsi wa mbere w’iyi mikino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wabimburiwe n’uwahuje imisambi ya Uganda na Harambe Stars ya Kenya, ukarangira Uganda itsinze Kenya igitego 1-0. Igitego cya Lilian Mutuuzo ni cyo cyahesheje Abagande kwegukana amanota 3 ya mbere muri iyi mikino izakinwa nka shampiyona.

Nyuma y’umukino wa Uganda na Kenya hakurikiyeho uw’Amavubi na Tanzania ifite igikombe cya CECAFA iheruka.

Amakipe yombi yatangiye akina neza, gusa Tanzania igahusha uburyo bwinshi imbere y’izamu ry’Amavubi. Iyi kipe yashoboraga kubona igitego ku munota wa 6 w’umukino, ku mupira Daniel Donisia yateye ugarurwa n’umutambiko w’izamu, ugarutse ufatwa na Judith Nyirabishyitsi wari mu izamu ry’u Rwanda.

Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 34 abifashijwemo na Kalimba Alice ku mupira wari uvuye kuri coup-franc, umunyezamu abanza kuwukuramo, bawusubijemo ashyiraho umutwe. Ni nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Umulisa Edith.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gukinira hagati mu kibuga ku mpande zombi, gusa kugeza ku munota wa 90 nta buryo bukanganye bwigeze buboneka bijyanye n’uko umukino wasaga n’aho watakaje umuvuduko wariho mu gice cya mbere.

U Rwanda na Uganda bahise bayobora andi makipe n’amanota 3 ndetse n’igitego 1 azigamye.

Iyi mikino izakomeza ku wa gatandatu Ethiopia ikina na Uganda, mu gihe Tanzania izahura na Kenya. Ikipe y’u Rwanda izaba yaruhutse izagaruka mu kibuga ku wa mbere w’icyumweru gitaha ikina na Ethiopia.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger