AmakuruAmakuru ashushye

Diane Rwigara n’umubyeyi we bitabye urukiko nyuma yo gufungurwa by’agateganyo

Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo mu kwezi gushize, Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara, bwa mbere bitabye urukiko rukuru kugira ngo bakomeze kuburana ku byaha bagikurikiranyweho.

Adeline Mukangemanyi niwe watangiye yiregura, umwunganizi we Me Gatera Gashabana avuga ko ku cyaha umukiriya we aregwa cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, no gukurura amacakubiri,  ubushinjacyaha bugishingira kuri ‘Audio’ zafashwe mu iperereza aganira n’abantu gusa kandi ngo ubu  itegeko ririho  rivuga ko icyaha cyo guteza imvururu kirebana n’umuntu wese wakoze icyaha mu ruhame.

Umwunganizi we yavuze ko ibikubiye mu majwi ari amaganya, agahinda n’umubabaro batewe no gupfusha Rwigara Assinappol, bagasaba inzego zitandukanye gukora iperereza ryimbitse ry’icyamwishe ntizibikore.

We avuga ko iyo amajwi adafatwa mu bugenzacyaha ngo nta muntu wari kumenya ibyo bintu usibye abo baganiraga gusa  Adeline avuga ko ari abavandimwe cyangwa inshuti ze atabivugiye mu ruhame. Anavuga ko byafashwe binyuranyije n’ingingo y’amategeko ivuga ko urugo rw’umuntu rutavogerwa.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara  akurikiranyweho icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Diane Rwigara ahurira n’umubyeyi we ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Diane Rwigara na Mukangemanyi bombi uyu munsi baburanye bahakana ibyo baregwa. Mu iburanisha  Urukiko Rukuru, Ubushinjacyaha bwasabye ko naramuka ahamwe n’ibyaha, Diane Rwigara yahanishwa gufungwa imyaka 15 ku guteza imvururu n’imyaka 7 ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse asabirwa no gucibwa ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, igihe yaba ahamwe n’ibyaha aregwa.

Adeline Mukangemanyi Rwigara we yasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ku cyaha cyo guteza imvururu n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza 2018.

Diane Rwigara n’umubyeyi we bitabye urukiko nyuma yo kurekurwa by’agateganyo mu kwezi gushize
Twitter
WhatsApp
FbMessenger