AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz n’umukunzi we baritegura umwana w’umuhungu

Nyuma y’iminsi myinshi bivugwa ko Tanasha Donna , umukunzi wa Diamond Platnumz  yaba atwite aba bombi bakirinda kugira icyo babivugaho, kuri ubu Diamond Platnumz  yatangaje ko we n’umukunzi we   bitegura kwibaruka umwana w’umuhungu mu mezi abiri ari imbere.

Ibi byabaye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha, uyihuje na nyirabukwe, Sandra Nasura [Mama Dangote] nyina wa Diamond Platnumz yahishuye  ko umukunzi we atwite umwana w’umuhungu.

Uyu azaba ari umwana wa kane Diamond abyaye nyuma ya babiri ya yabyaranye na Zari n’undi umwe yabyaranye na Hamissa Mobeto.

“Nagira ngo ntangaze ku mugaragaro ko twitegura umwana. Hashize amezi arindwi harabura nk’andi abiri kugira ngo umuryango wacu ubone undi mwana twizera ko azaba imbaraga z’igihugu.”

Tanasha Donna utwite inda ya Diamond , hari amakuru avuga ko umuryango w’umukobwa wari warasabye Tanasha kwirinda gutwita inda ya Diamond batarakora ubukwe ngo kuko nawe nawe ntacyizere ko yamengenza nkabandi akazamuta nyuma yo kumubyarira.

Urukundo rwa Diamond na Tanasha  rwatangiye rufite umurego udasanzwe kuko bari bapanze gukora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 birangira babwimuriye mu gihe kitaratangazwa.

Diamond ubwo yatangazaga ko we na Tanasha bitegura umwana w’umuhungu

Ibi babitangangarije mu birori kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha, uyihuje na nyirabukwe, Sandra Nasura [Mama Dangote] nyina wa Diamond Platnumz

Twitter
WhatsApp
FbMessenger