AmakuruImyidagaduro

Diamond na Tanasha bagaragaje isura y’imfura yabo ( Amafoto)

Umuhanzi w’Ikimenyabose muri Tanzania no muri Afurika y’Uburasirazuba Diamond Platnumz n’umukunzi we w’Umunyakenyakazi Tanasha Donna Oketch bamaze kugaragaza isura y’imfura yabo y’umuhungu baherutse kwibaruka.

Aba bombi bagaragaje umwana wabo, nyuma y’amafoto atandukanye yagiye ashyirwa ahagaragara na bo mu muryango wa Diamond bavuga ko bishimiye umwana wabo, ariko bikarangira Tanasha abavuguruje akavuga ko umwana bagaragaza atari uwe.

Nk’uko bigaragara ku mafoto, biragaragaza neza ko umwana wagaragajwe mu bihe byashize atari we wongeye kugaragazwa,byemeza ko ibyatangajwe na Tanasha ari ukuri.

Icyo gihe mushiki wa, Diamond Paltnumz yatangaje ko umukunzi wa musaza we Tanasha Donna, yamaze kwibaruka umwana w’imfura yabyaranye na musaza we, akaba ari n’umwana wa kane ku ruhande rwa Diamond Platnumz.

Uyu mukobwa yatangaje aya makuru, anagaragaza ko yari amaze igihe ategerezanyije amatsiko menshi uyu mwana, aho yavuze ko wagira ngo yaramuroze bitewe n’uburyo yumvaga akumbuye kumubona.

Umwana wa Tnasha na Diamond bamufotora

Aganira n’ikinyamakuru Global Publishers, mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Khan,yagize ati”ntushobora kubyizera, uyu mwana wa Tanasha wagira ngo yampaye abazimu, byiza yaje reka ntuze, nshatse kuvuga ko ibyishimo bya muramukazi w’umuntu ni umwana, ubu umutima wanjye urishimye nabonye umwana wanjye.”

Tanasha ntiyemeranyije na we kuko yahise avuga ko umwana Esma yerekanye atari uwe.

Nyuma y’ibi hagiye hasohoka amakuru atandukanye atera urujijo abantu, dore ko hari n’ayahamyaga ko Tanasha atari yakibarutse.

Kuri iyi nshuro impande zombi, zamaze kugaragaza umwana wabo ndetse banahamya ko bishimiye kumwakira mu muryango.

Ifoto igaragaza isura y’umwana wa Diamond na Tanasha

Twitter
WhatsApp
FbMessenger