AmakuruImyidagaduro

Daymakers bagiye gukorera igitaramo i Musanze gishobora guha amahirwe abantu baho bafite impano

Nyuma y’igitaramo cyiswe #BigombaGuhinduka abanyarwenya bibumbiye mu itsinda rya Daymakers, bakoreye i Kigali, bateguye igice cya kabiri cy’iki gitaramo bagomba gukorera  mu karere ka Musanze mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena, abahatuye bahabwa amahirwe yo kugaragaza impano zabo.

Iri tsinda rigizwe n’abasore 4, Clapton Kibonge, Japhet, Etienne, na Makanika,  muri aba 5 babiri muri bo nibo bamaze kumenyerwa mu gice bise Bigomba guhinduka ndetse kimaze no kubazamurira izina bikomeye

Aba banyarwenya bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu, tariki ya 27 Mata 2019 bakoze igitaramo cya bo cya mbere cyiswe #BigombaGuhinduka, cyabereye muri Camp Kigali babona abantu benshi ku buryo hari bamwe basubiyeyo batabashije kwinjira kubera ko amatike yari yashize

Nyuma y’iki gitaramo, gahunda ikurikiyeho ni ugukorera igice cya kabiri cy’iki gitaramo i Musanze muri Centre Pastoral Notre de Fatima, tariki ya 28 Kamena 2019.

Japhet umwe mu banyarwenya ba Daymakers yavuze ko gahunda bafite ari ukugera i Musanze bagasiga babasusurukije ndetse bakanafasha abafite impano zabo kuzigaragaza mu gitaramo cyabo.

Yagize ati” #BigombaGuhinduka igitaramo cya mbere nyamukuru cyabereye i Kigali  kuri ubu ahakurikiyeho ni mu karere ka Musanze kandi twiteguye gususurutsa abazaba bahari bose, akarusho abafite impano mu karere ka Musanze bazahabwa amahirwe ku munsi ubanziriza igitaramo bahiganwe mu mpano zitandukanye abazarusha abandi bazahabwa amahirwe yo kwiyerekana mu gitaramo cyacu mu buryo bwo kuzamura impano zabo.

Nyuma yo kuva Musanze gahunda ikurikira ni  iyo kuza i Kigali bagahita bategura igice cya kabiri cy’iki gitaramo kizaba kitwa ‘#BigombaGuhinduka Comedy Show Edition 2’. Iki gitaramo ngo kizaba ari kinini kisumbuye ku gice cya mbere.

Igitaramo #Bigomba guhinduka kigiye gukomereza i Musanze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger