AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Davido yerekeje Kinshasa ku munsi w’igitaramo

David Adeleke nyuma yo kuva mu Rwanda  muri gahunda  y’ibitaramo ari gukora byo kuzenguruka ugabane w’Afurika byiswe 30 Billion African Tour, yerekeje muri Congo Kinshasa ku italiki igitaramo kiri bubere.

Nyuma y’igitaramo yakoreye i Kigali  kikanyura benshi ndetse nawe akanyurwa n’umunjyi wa Kigali akifuza kuhaguma kugeza igihe azafatira urugendo yerekeza Kinshasa muri iki gitondo nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko uyu musore yerekeje Kishasa nyuma yaho bamwe mubanyekongo bari batangiye kwibaza niba uyu musore azaza cyangwa ataza kubera umunsi w’igitaramo wari wgereje atara hakandagira.

Igitaramo Davido akorera i Kinshasa  biteganyijwe ko kiba kuri uyu munsi taliki ya 09 Werurwe  2018 abanyekongo baribaza niba iki gitaramo kiri bubere igihe cyangwa kiraza kwimurwa kubera ubukererwe.

Davido azava Kinshasa yerekeza  Brazzaville ku Italiki ya 10 Werurwe akomereze  Doualla muri Cameroon ku italiki ya 17 Werurwe nyuma yerekeze  Niamey 21 Werurwe asoreze uru rugendo  i Dakar muri Senegal  ku italiki ya 24 Werurwe 2018

Abanyekongo kuri Twetter bibazaga niba uyu musore ari bujyeyo
Mu minota mike yahise abasubiza yemeza ko ari munzira aza Kinshasa

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger