Amakuru ashushye

Davido yatutse bikomeye umufana we wamwibasiye akamubwira ko aciriritse

Umuhanzi Davido uherutse kuza gukorera igitaramo mu Rwanda yatutse umufana we wamubwiye ko yiyemera agakabya kandi aciriritse.

David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido muri muzika akunze kujya gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, buri gihugu agezemo ntatinya kuvuga ko ariwe muhanzi ukomeye muri Afurika dore ko n’igihe aheruka mu Rwanda ku ya 23 Gashyantare 2018 mu kiganiro n’itangazamakuru yabigarutse ho avuga ko n’ubwo adafite ijwi ryiza kurusha abandi ariko ari we muhanzi ukomeye kandi ukunzwe muri Afurika.

Ibi agenda atangaza ntabwo byigeze bishimisha umufana we witwa King Danco maze ntiyaripfana abwira Davido ko yiyemera kandi atazi no gususurutsa abantu ku rubyiniro.

Abinyujije k’urukuta rwa Twitter yagize ati :” Davido iyo  uri kuririmba mu gitaramo ntabwo ususurutsa abantu baba bitabiriye igitaramo, ntabwo uzi gushyushya urubyiniro, Ntabwo uri uwa mbere ukomeye muri Afurika .” Uyu mufana yakomeje avuga ko umuraperi  wo muri Ghana witwa Michael Owusu Addo ufite agatazirano ka Sark ari we wa mbere muri Afurika.

Akimara kuvuga ibi , yabaye nk’ukojeje agate mu ntozi kuko Davido nawe yaje yariye karungu akihutira kumusubiza ndetse akanakoresha amagambo akomeye.

Davido yagize ati:” Oya, mbere na mbere reka tuvuge ku isura yawe! Uturutse iyo ntazi ntan’ikintu nakimwe wari wakora! Ziba ugende ukore uzagere kubyo nagezeho.”

Bifashishije Twitter babwirana akari ku mutima

Uku guterana amagambo kuje nyuma y’uko undi muhanzi witwa Darlington wo muri Nigeria yagarutse kuri Davido yibaza niba arusha ubutunzi Perezida wa Amerika Donald Trump, aha yibazaga agira ati:” Davido ko uvuga ko ufite Biliyoni 30  ntuvuge niba ari amadorali cyangwa ama Naira [ Ifaranga ryo muri Nigeria] ubwo ufite amafaranga menshi kurusha Trump?.”

Izi Biliyoni 30 Davido avuga ko afite zanitiriwe ibitaramo bizenguruka Afurika amaze iminsi akora afatanyije n’inzu ya Sony Music imutunganyiriza indirimbo, ibi n’ibitaramo yise “30 Billions Concert” ndetse iki gitaramo yanagikoreye I Kigali ku ya 24 Gashyantare 2018 muri Parikingi ya Stade Amahoro.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger