AmakuruImikino

Danny Usengimana mu bakinnyi APR FC yamaze gusinyisha

Rutahizamu Danny Usengimana wamaze gutandukana na Tersana Sporting Club yo mu gihugu cya Misiri, ari mu bakinnyi batatu ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha mbere yo gutangira imikino ya shampiyona yo kwishyura.

Ni nyuma y’igihe kirekire iyi kipe y’ingabo z’igihugu yifuza uyu musore.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize byari bizwi ko APR FC yamaze kwibikaho rutahizamu Usengimana Danny, gusa aza gutungurana yerekeza mu gihugu cya Misiri. Ibya APR FC, Danny Usengimana na Singida United yakiniraga byateje impagarara cyane, bigera n’aho APR FC ivuga ko iziyambaza FIFA kugira ngo irenganurwe n’ubwo byarangiye ibiretse.

APR FC yavugaga ko yaguze Usengimana muri Singida ndetse ikanamuhererwa ibya ngombwa bimurekura, mu gihe Danny we yashinjaga iyi kipe y’ingabo z’igihugu gukora icyiswe “kumugura mu buryo bunyuranyije n’amategeko”. Ni nyuma yo kutumvikana na APR amafaranga yari kugurwa.

Nyuma y’igihe kirekire APR FC yirukanka kuri uyu musore, iyi kipe y’ingabo z’igihugu isanzwe igira ibanga ibyo kugura abakinnyi yamaze kwibikaho uyu musore.

Ni mu gihe ikipe ya Police FC na yo iri mu bifuzaga Danny Usengimana.

Rutahizamu Danny Usengimana agiye muri APR FC asangamo andi mazina abiri akomeye iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yamaze gusinyisha; arimo Ally Niyonzima wavuye muri AS Kigali cyo kimwe na rutahizamu Nshuti Innocent wamaze gutandukana na Stade Tunisien yo muri Tunisia.

Isinyisha ry’aba basore riri mu isezerano Afande Mubarak Muganga usanzwe ari umuyobozi wungirije wa APR FC yahaye abakunzi b’iyi kipe ubwo yari imaze gutwara igikombe cy’intwari itsinze Rayon Sports.

Rutahizamu Nshuti Innocent yamaze kugaruka muri APR FC.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger