AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yakoze amateka mashya agaragaza ko imyaka ari imibare

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo akomeje kuzamura imibare idasanzwe mu myaka ye ya nyuma nk’umukinnyi wa ruhago.

Uyu munya Portugal uhagaze neza cyane muri uyu mwaka w’imikino,yaraye atsinze ibitego 2 muri 3-2 igihugu cye cyatsinze Slovakia kikabona itike ya Euro 2024 izabera mu Budage.

Kuva ku myaka 30 y’amavuko,Cristiano Ronaldo amaze gutsindira Portugal ibitego 73
Biruta iby’uwatsinze byinshi mu bihugu nk’u Budage,u Bufaransa,u Butaliyani,u Bwongereza,Esipanye,u Buholandi,Suède,Croatia,Denmar,Uruguay,Colombia,Chile,Mexico,USA,Misiri,Ghana n’ibindi bihugu 176.

Nyuma yo gukora aka gahigo kiyongera ku tundi tumukurikirana,Ronaldo yagize ati: “Turi muri EURO 2024! Nishimiye cyane gufasha Portugal kugera mu kindi cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rikomeye. Ndashimira byimazeyo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugali hamwe n’abafana bari kuri stade ku bw’iri shimwe.”

Uretse Portugal,andi makipe amaze kubona itike ya Euro 2024 arimo Ubufaransa,Ububiligi,n’Ubudage buzakira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger