AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bapfushije umwana wabo w’umuhungu

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Manchester United Cristiano Ronaldo hamwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez batangaje urupfu rw’umwana wabo w’umuhungu, bavuga ko ari wo “mubabaro ukomeye cyane umubyeyi wese ashobora kumva”.

Uyu rutahizamu w’imyaka 37, na Rodriguez w’imyaka 28, bari batwite impanga.

Umwana wundi w’umukobwa we yarokotse, maze bavuga ko “aduhaye imbaraga zo kugira icyizere n’ibyishimo muri aka kanya”.

Banditse kuri Instagram bati: “Muhungu wacu, uri marayika wacu. Tuzagukunda iteka”.

Aba bombi bavuga ko muri iki gihe cy’akababaro gakomeye basaba abantu kubaha ubuzima bwite bwabo.

Ronaldo n’umukunzi we bari baratangaje ko batwite mu Ukwakira (10) umwaka ushize.

Ikipe ya Manchester United yanditse kuri Twitter iti: “Ibitekerezo byacu biri kumwe nawe n’umuryango wawe muri aka kanya”.

Naho mugenzi we bakinana Marcus Rashford yanditse kuri Twitter ati: “Turagutekerezaho wowe na Georgina muvandimwe, komera.”

Abandi bantu bantu benshi, barimo na perezida wa Real Madrid Ronaldo yahoze akinira batangaje ubutumwa bwo kumwihanganisha we n’umukunzi we.

Amakipe ya Manchester City, Leeds United, na shampiyona na Premier League nabo batanze ubutumwa bwo kumukomeza.

Ronaldo afite umuhungu Cristiano Jr, wavutse mu 2010 hamwe n’impanga Eva na Mateo bavutse mu 2017. Afite kandi umukobwa yabyaranye na Rodriguez – Alana Martina, nawe wavutse mu 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger