Cristiano Ronaldo mu nzira zo kwandika amateka mashya we n’umuhungu we
Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, ashobora gukora andi mateka mu mupira w’amaguru agakinana n’umuhungu we, Cristiano Ronaldo Jr, mu mwaka w’imikino utaha.
Uyu mukinnyi w’imyaka 41, akomeje urugendo rugana ku gutsinda ibitego 1000 aho kuri ubu abura 31 gusa kugira ngo agere ku ntego ye.
Cristiano ategerejweho kandi gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, ibizatuma aba umukinnyi wa mbere ukinnye iri rushanwa inshuro esheshatu, yabonamo igitego na bwo akaba uwa mbere ubikoze muri izo nshuro zose.
Kuri ubu ikinyamakuru Al Wiam cyo muri Arabie Saoudite cyatangaje ko Ikipe ye ya Al-Nassr yatangiye gutekereza uburyo yazamura umuhungu we mu ikipe yayo ya mbere guhera mu mwaka w’imikino utaha.
Ronaldo Jr aracyafite imyaka 15, ariko yakiniye amakipe y’abato ya Portugal, atwarana Igikombe cy’Isi n’abatarengeje imyaka 17.
Uyu muhungu wiyemeje gutera ikirenge mu cya Se, yanyuze mu marerero meza ya ruhago kuko aho Cristiano Ronaldo yakinnye hose, na we yahakinaga mu makipe y’abato.
Nyuma yo kwitoreza mu makipe y’abato ya Real Madrid, Juventus na Manchester United, kuri ubu akinira Al-Nassr.
Uyu mukinnyi ukiri muto na we afite ijisho rireba izamu nk’irya Se. Yatsinze ibitego 58 mu mikino 23 akinira Juventus y’Abatarengeje imyaka icyenda, anatsinda ibitego 56 mu mikino 27 akinira Al-Nassr y’Abatarengeje imyaka 15.
Nyuma yo kwigaragaza muri iki cyiciro cy’abato, Al-Nassr izasesengura iterambere rye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, irebe niba ashobora kuzamurwa mu ikipe nkuru.
Mu gihe yazamurwa, Ronaldo azaba nka LeBron James wo muri NBA kuri ubu ukinana n’umuhungu we Bronny James Jr mu Ikipe ya LA Lakers.
Si ubwa mbere bizaba bibaye mu mupira w’amaguru, ariko inshuro nke ni bwo byabaye ku rwego rwo hejuru.
Eidur Gudjohnson yasimbuye Se, Arnor, ubwo uyu mukinnyi w’imyaka 17 yatangiraga gukinira Islande mu gihe Rivaldo na Henrik Larsson bakinanye n’abahungu babo mu bihugu byabo.
Ronaldo asigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri iyi kipe yo muri Arabie Saoudite, ndetse ashobora gusoza uyu mwaka w’imikino yegukanye igikombe cye cya mbere cya Shampiyona kuva ageze muri icyo gihugu mu 2023.

