AmakuruImyidagaduro

COVID-19: Shaddy Boo yatanze inkunga ku baturanyi be yizihiza isabukuru ye y’amavuko

Shadia Mbabazi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yifatanyije n’abaturanyi be abagenera inkunga y’ibyo kurya muri iyi minsi Isi ihanganye n’icyorezo cya coronavirus.

Ni mu gihe hari abantu batandukanye bagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe muguhashya iki cyorezo.

Ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko yahisemo kwifatanya na bamwe mu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 mu gace atuyemo.

Ukwezi kurenga kurashize mu Rwanda umuntu wa mbere agaragaweho n’iki cyorezo, ingamba zo kucyirinda zarakajijwe ku buryo abantu benshi barimo kugerwaho n’ingaruka z’iki cyorezo.

Shaddyboo umubyeyi w’abana babiri buri mwaka tariki ya 20 Mata yizihiza isabukuru ye y’amavuko, yahisemo kwifatanya n’abatishoboye bagezweho n’ingaruka za COVID-19 aho yatanze ibiribwa ku baturanyi be Kibagabaga.

Shaddyboo umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbugankoranyambaga cyane kuri Instagram , dore ko hari nabamuhimba umwamikazi wayo mu Rwanda, kuri uyu munsi yizihiza isabukuru ye uretse gushima Imana ngo buri gihe afata n’umwanya agasangira cyangwa akagira ibyo asangira n’abatishoboye niyo byaba bike ariko ngo hari aba ba babibuze.

Yagize ati“intangiriro y’undi mwaka kuri njye.

Ndashimira Imana ku bw’ubuntu butangaje n’urukundo rwa yo rudashira, kuba ndi hano ni yo, ni yo mpamvu nahisemo gusarananya duke mfite n’abadashobora kubona iby’ibanze(nk’uko nsanzwe mbikora ku isabukuru zanjye), ibi bihe ntabwo bitworoheye twese, ariko byibuze bamwe muri twe dushobora kubona ibyo kurya n’aho twarambika umusaya.”

Shaddyboo yavuze ko yahisemo gufasha abaturage bo mu gace atuyemo ka Kibagabaga nyuma y’uko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumweretse ababaye kurusha abandi.

Shaddy Boo yageneye inkunga anaturanyi be

Ibiribwa Shaddyboo yabashije kugenera abagizweho ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, birimo isukari, umuceri, kawunga ndetse n’ibishyimbo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger