AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

COVID-19: Imyanzuro y’inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mata 2020

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, yongereye igihe cyo gukurikiza amabwiriza yari yarashyizweho kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020.

Iyi nama idasanzwe yateranye mu buryo bw’iyakure mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yabaye mu gihe abantu 138 aribo bamaze kugaragaraho iki cyorezo mu Rwanda kuva ku wa 14 Werurwe.

Perezida Kagame wayoboye iyi nama yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya iki cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye ku nkunga yabo bagiye batera u Rwanda muri ibi bihe, n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’Isi yose mu kurwanya iki cyorezo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu kandi yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’iki cyorezo ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

Ni ku nshuro ya kabiri igihe cyo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kurwanya Coronavirus cyongerewe. Bwa mbere gufunga ibikorwa byabaye tariki ya 21 Werurwe 2020 aho izi ngamba zagombaga gushyira mu bikorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Gusa ku wa Mbere Mata, cyarongerewe nabwo nyuma y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, byemezwa ko ingamba zizageza ku wa 19 Mata, ko aribwo hazagenzurwa aho u Rwanda rugeze ruhashya iki cyorezo. Haburaga iminsi ibiri kugira ngo iki gihe kigere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yari aherutse gutangaza ko abantu bakwiye gukomeza kwitwararika, kuko byagaragaye ko hari benshi bagendana Coronavirus batabizi kuko nta kimenyetso na kimwe bagaragaza, nyamara bashobora kuyikwirakwiza mu bandi.

Ati “Abenshi twagiye tubabona bitewe n’uko yahuye n’uwari ufite nk’ikimenyetso, ugasanga undi ameze neza, wanabimubwira akakugisha impaka ati ‘banza unyereke igisubizo’, ukabimwereka. Hari abantu benshi rero bagendana virus batabizi.”

Muri iki gihe imirimo n’ingendo byafunzwe kugira ngo hakumirwe icyorezo cya Coronavirus, bitanga uburyo bwo kuyirwanya iri ahantu hamwe, cyane ko hafi ya bose, abatahuweho Coronavirus mu Rwanda bari mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yari aherutse gusura itsinda rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’indwara ya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus rigizwe n’abantu 400, arishimira akazi gakomeye riri gukora muri iki gihe rititaye ku kuba ubuzima bwaryo bushobora kujya mu kaga.

Perezida Kagame yavuze ko yabonye akazi baba bagomba gukora n’aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abanduye Coronavirus, avuga ko ibimaze kugerwaho bitari gushoboka iyo abantu batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gufunga ibikorwa bitandukanye.

Ati “Hari abagize amahirwe make bararwara ariko ikibazo kinini kindi cyiyongeraho ni uko abake barwaye n’abandi bagikurikiranwa n’akazi mukora, nta kuntu byajyaga gukorwa igihugu cyose kitahagaze mu buzima bwacyo, ntawe ugenda, abantu bose bagumye mu nzu, ibi byose birumvikana ko ubuzima bw’igihugu buba bwahagaze. Ariko ubwo buzima nubwo bwahagaze, icyizere kirahari cy’uko ibintu bizajya mu buryo, bukongera bukaba nk’uko bisanzwe.”

Amabwiriza yose azakomeza kubahirizwa

Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B. Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.
Insengero zizakomeza gufunga.
Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Abanyeshuri bazashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.
Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.
Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.
Utubari twose tuzakomeza gufunga.
Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger