AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Coronavirus: Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize EAC yasubitswe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2020, hari hateganyijwe inama y’Abaperezida b’ibihugu bigize umuryango wa EAC igamijwe kwiga ku cyorezo cya coronavirus gihangayikishije Isi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’uko hari hamaze gutangazwa umunsi iyi nama igomba kuberaho, rivuga ko itakibaye kubera ubusabe bwa kimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri ba EAC, Dr Vincent Biruta,ryemeza ko iyo nama yagombaga gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference) yasubitswe ku busabe bwa Sudani y’Epfo.

Iyi nama idasanzwe isubitswe mu gihe mibare yaraye itangajwe yerekana ko abatahurwaho COVID-19 bakomeza kwiyongera mu bihugu bigize uyu muryango, nubwo imbaraga zashyizwe mu guhashya icyo cyorezo zitanga umusaruro aho abarwayi bamwe baratangiye gukeira bagasezererwa mu bitaro.

Mu Rwanda hamaze gutahurwa abarwayi 134 barimo 49 bakize, muri Uganda 55 barimo 8 bakize, Kenya 216 barimo 41 bakize n’ikenda bamaze gupfa, mu Burundi 5 barimo umwe cyahitanye, Tanzania 53 batahuwe barimo 7 bakize na 3 bapfuye, na ho Sudani y’Epfo yo ifite 4 bamaze gutahurwa .

Ibihugu bitaragaramo umuntu n’umwe wishwe n’icyo cyorezo ni u Rwanda, Sudani y’Epfo na Uganda.

Itangazo rivuga ko itariki nshya Abakuru b’ibihugu bya EAC izatangazwa nyuma.

Ibihugu biherutse kwemeza ko urujya n’uruza muri ibi bihugu rwakomeza hagakurikizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, mu nama yahuje Abaminisitiri w’Ubuzima muri EAC, ab’Ubucuruzi, abashinzwe Ubutwererane bw’Ibiguhugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga tariki ya 25 Werurwe 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger