AmakuruInkuru z'amahanga

Coronavirus: Abanya-Morroco batambara udupfukamunwa bazafungwa, mu Rwanda bite?

Abanya-Morroco baburiwe ko uzongera gusohoka akajya hanze atambaye agapfukamunwa azajya afungwa amezi atatu ndetse agacibwa amande angana n’amadorali ya amerika 126 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda hafi  ibihumbi 120.

Iri tegeko rishya rigamije kurwanya no kwirinda icyorezo cya Coronavirus ryatangiye gukurikizwa muri iki gihugu guhera kuri uyu wa kabiri aho muri iki gihugu ibintu bitandukanye byafunzwe nkuko mu Rwanda bimeze muri iyi minsi, si mu Rwanda gusa ahubwo ni mu bihugu bitandukanye byo ku Isi kuko Coronavirus imaze kugera henshi.

Iki cyemezo kandi cyatangarijwe abanyagihugu kuri uyu wa mberre tariki 6 Mata 2020 nyuma y’inama yahuje abayobozi bakuru b’igihugu cya Morroco yari igamije kwigira hamwe uko bahangana n’iki cyorezo giteje impungenge ku Isi.

Iri tegeko kandi riburira abashinjwe gucuruza udupfukamunwa ko batagomba kuriza ibiciro kuko kamwe katagomba kurenza $0.08 ni ukuvuga amafaranga 77 y’u Rwanda.

Minisitiri Taoufiq Moucharraf yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza ko mu cyumweru gitaha bazatanga udupfukamunwa turenga miliyoni 3 mu gihugu cyose.

Ibi Morroco ibitangaje mu gihe muri iki gihugu kiri mu majyaruguru ya Afurika hemejwe abantu 1,141 banduye Coronavirus ndetse 83 ikaba yarabahitanye.

Nubwo aya mabwiriza ari gutangwa mu bihugu bitandukanye ndetse ku isi yose udupfukamunwa tukaba twabaye imari ikomeye, umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS, ntiwigeze utanga inama yo kutwambara nk’icyatuma abantu batandura Coronavirus ahubwo yavuze ko umuntu ufite ibibazo by’ubuhumekero ndetse n’ukeka ko yaba yaranduye ari we wakambara mu gihe agiye ahari abantu kugira ngo atabanduza.

Ikindi kandi ni uko aka gapfukamunwa kadakoreshejwe neza gashobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu ndetse abantu bakanasabwa kutugirira isuku kuko abavugaga ko bashobora kudufura bibeshya cyane.

U Rwanda ruvuga iki ku kwambara udupfukamunwa?

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa mbere tariki 06 Mata 2020 rwashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye n’imirimo itandukanye rugenzura. Ayo mabwiriza ashingiye ku ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Muri ayo mabwiriza harimo avuga ko Imodoka yose ikora umwuga wa taxi voiture igomba kuba ifite umuti wabigenewe usukura intoki (hand sanitizer) buri mushoferi n’umugenzi bazajya bakoresha basukura intoki, ndetse buri mushoferi agomba kwambara agapfukamunwa (face mask)

Umugenzi wemerewe ugenda muri taxi voiture agomba kuba agiye gushaka serivisi z’ingenzi, nk’uko byemejwe mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe.

Abatanga serivisi za Mobile Money ndetse n’abakozi bo muri Service Centers, Network Operation Centre n’abagiye mu kazi ko hanze y’ibiro (kuri terrain) bagomba kuba bambaye uturindantoki (gloves) n’udupfukamunwa (face mask) kandi bagasiga intera ya metero imwe hagati yabo n’abakiriya.

Abatanga serivisi za Mobile Money bo ntibemerewe gukorera mu kazu kamwe cyangwa mu mutaka barenze umwe, kandi ntibemerewe guha telefoni umukiriya ngo ashyiremo numero ye cyangwa kwakira telefoni y’umukiriya.

RURA yatangaje ko uzarenga kuri ayo mabwiriza azabihanirwa, inashishikariza Abaturarwanda kwishyura ibicuruzwa na serivisi bakoresheje ikoranabuhanga kugira ngo hirindwe guhanahana amafaraga mu ntoki. RURA yanasabye buri muntu gukomeza kwirinda abatekamutwe bohereza ubutumwa bugamije kwiba amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ivuga ko kwambara agapfukamunwa gusa bidahagije mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, ariko ko uwikeka ko yanduye we ategetswe kukambara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger