AmakuruImyidagaduro

Christopher yanze kuvuga inshuro yariye Bango, avuga igihe azarongorera n’ibindi yabajijwe n’abafana

Muneza Christopher uri mu bahanzi icumi bari guhatanira Primus Guma Guma Super Star yagiranye ikiganiro n’abakoresha urubuga rwa Facebook maze bamubaza inshuro yariye Bango yanga kugisubiza nubwo hario byinshi yasubije.

Christopher ni umwe mu bahanzi bari guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa riruta ayandi hano mu Rwanda, mu gihe kingana n’isaha,  abategura iri rushanwa bahaye abafana umwanya wo kubaza ikibazo bashaka uyu muhanzi.

Byabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kamena 2018, ubwo bari kuri paji ya Facebook ya Primus nk’umutera nkunga mukuru wa PGGSS, abafana babajije Christopher niba afite umukunzi asubizako ntawe afite. Umufana wari amubajije iki kibazo, yanamubajije icyo azakora naramuka atwaye PGGSS maze amusubiza ko azateza imbere umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Hari uwamubajije umubare wabakobwa yakundanye nabo, asubizako yahisemo kubigira ibanga. Aha niho yahise abazwa inshuro amaze kurya Bango, Bango ni imvugo yazanwe n’umuhanzi Dany Vumbi, bivuga gukora imibonano mpuzabitsina. Christopher yanze gusubiza agira ati:” Ibya Bango  ntabwo ndibubisubize”. Uyu mufana niwe wari unamubajije niba natwara iki gikombe azahita arongora maze amusubizako atari yakererwa kurongora.

Undi yahise amubaza umuntu w’icyitegererezo areberaho ndetse anamubaza umukinnyi n’ikipe akunda mu Rwanda no hanze n’ikipe azafana mu gikombe cy’Isi kiratangira tariki ya 14 Kamena.

Yasubije ko umuntu areberaho ari Michael Jackson, mu Rwanda ngo akunda ikipe y’igihugu Amavubi hanze ngo akunda Arsenal, abakinnyi bo bose ngo arabakunda. Mu gikombe cy’isi azaba ashigikiye amakipe yose ahagarariye Afrique.

Muri iki kiganiro, Christopher kandi yavuze ko kuba yaravuye muri Kina Music bitamusubije inyuma ahubwo ko yarushijeho gutera imbere.

Yagize ati:” Suzuma aho Kina Music iri ubu naho yari iri nkirimo, ntabwo nasubiye inyuma ahubwo nateye imbere.”

Yakomeje avuga ko atigeze akundanaho na Miss Akiwacu Colombe nkuko byavugwaga mbere ndetse anahishura ko umukobwa aramutse amubwiye ko amukunda yabyubaha cyane.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Kamena , ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star bizakomereza i Huye. Abahanzi barimo ni Christopher, Bruce Melody, Young Grace, Queen Cha, Khalfan,Jay C, Uncle Austine, Active, Just Family na Mico The Best.

Christopher ubwo yaganiraga n’abafana be kuri Facebook
Christopher yahigiye gutwara iri rushanwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger