AmakuruImikino

Christiano Ronaldo yababajwe cyane no kudatorwa nk’umukinnyi mwiza i Burayi

Massimiliano Allegri utoza ikipe ya Juventus yemeje ko Christiano Ronaldo ukinira iyi kipe ku munsi w’ejo yiriwe yarakaye, nyuma yo kugahabwa igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’Uburayi.

Ronaldo watwaye UEFA Champions league ari kumwe na Real Madrid, yatowe na UEFA nka rutahizamu wahize abandi gusa Luka Modric bahoze bakinana muri Real Madrid aba ari we utorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko Juventus icakirana na Parma, umutoza Allegri yemeje ko Ronaldo yiriwe yarakaye.

Ati” Ni byo ejo yari yarakaye kubera ko mu mwaka ushize ari we watsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions league(15 ari na byo byagejeje Madrid ku mukino wa nyuma.)” Iki ni ikimenyetso cy’uko buri gihe aba ashaka kuba uwa mbere kandi kuri twe ni ingirakamaro.”

Kuba Christiano Ronaldo ataragiye i Monaco mu gihugu cy’Ubufaransa ahatangiwe ibi bihembo ari na ho habereye Tombola ya Champions league, Massimiliano Allegri asanga nta kirenze kirimo ngo kuko ari icyemezo yifatiye ku giti cye bityo akaba ari ngombwa kubaha icyemezo cy’umuntu.

Iyi Tombola yasize Juventus yisanze mu tsinda H aho iri kumwe n’amakipe ya Manchester United, Valencia na Young Boys yo mu Busuwisi. Massimiliano yirinze kwemeza ko Valencia na Man United ko ari yo makipe ashobora kumugora ngo kuko na Young Boys ishobora gutungurana.

Uyu mutoza yanabajiwe niba kuba Ronaldo ari mu kipe bidashobora gutuma Paulo Dybala azima burundu, avuga ko uyu musore w’umunya-Argentina ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru ko icyo abura cyonyine ari imbaraga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger