AmakuruImikino

Christiano Ronaldo ukurikiranweho gufata ku ngufu yagize icyo asabwa n’ubuyobozi

Rutahizamu wa Juventus yo mu Butaliyani  Christiano Ronaldo yohererejwe impapuro na polisi yo muri Las Vegas zimusaba ko yakorerwa ibizamini bya DNA nyuma y’ikirego yarezwe n’umugore wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ko yamufashe ku ngufu.

Uyu mugore witwa Kathryn Mayorga utuye Las Vegas, yavuze ko uyu mukinnyi yamufashe ku ngufu muri2009, muri Palms Hotel and Casino.

Polisi yatangaje ko yahaye ubusabe ubuyobozi bw’u Butaliyani, isaba ko hakorwa ikizamini cya DNA kuri Cristiano Ronaldo, kugira ngo ikomeze gukusanya ibimenyetso mu iperereza ku cyaha ashinjwa.

Umunyamategeko w’uyu mukinnyi, Peter Christiansen, yashimangiye ko gusaba gupima ibizamini bya DNa, ari ubusabe bwujuje ibisabwa kandi bujyanye n’iperereza rikomeje gukorwa ku kirego cyo gufata ku ngufu cyatanzwe.

Mayorga avuga ko Christiano yamufashe amusanze mu cyumba cyo guhinduriramo amusaba ko baryamana arabyanga ariko Cristiano Ronaldo abikora ku ngufu.

Yatanze iki kirego mu Ukwakira 2018, avuga ko Cristiano Ronaldo yamusabye imbabazi muri 2010 akanamuha $375,000 ngo azaceceke.

Cristiano abicishije kuri Twitter yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko uyu mugore yabikoze kugira ngo azamukire ku izina rye.

Yagize ati “Nivuye inyuma ndahakana ibyo nshinjwa. Gufata ku ngufu ni icyaha kibi cyane gitandukanye n’uwo ndiwe n’ibyo nemera. Nari naranze kugira icyo mbibwiraho itangazamakuru kuko byakozwe n’abashaka kunzamuriraho izina ryabo.”

Iki cyaha kimuhamye yaba abaye umukinnyi w’umupira w’amaguru wa kabiri uzwi uhamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu nyuma ya Adam Johnson wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ubu ufunzwe azira gufata ku ngufu umwana w’imyaka 17.

Christiano akurikiranyweho gufata ku ngufu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger