AmakuruImyidagaduro

Chriss Eazy aherutse kurya umushari awucira kuri The Ben na Bruce Melodie

Umuhanzi Chriss Eazy uri mu bakomeje kunoza neza ibikorwa bya muzika, binyuze mu ndirimbo zinogeye amatwi akomeje guhereza abakunzi be bo hirya no hino yariye karungu nyuma yo kumva amashyengo y’udutikutiku dukomeje kubyimbisha iminwa y’abakunzi ba The Ben na Bruce Melodie.

Mu ruganda rwa muzika Nyarwanda hakomeje kumvikana urwango hagati ya The Ben na Bruce Melodie benshi bavuga ko rushingiye kuguhangana hagati yabo bitewe n’intambwe buri wese amaze kwiyumva ko yateye, ndetse n’ishyari ry’ibyo umwe yakoze undi akumva ko yaza agakora ibirenze.

Melodie aho akandagiye agiye kuhataramira, umutwe w’inkuru uza ari The Ben, uyu nawe aho akandagiye bikaza ari Bruce Melodie, bimwe mu byo Chriss Eazy abona nk’ibitagira umumaro Kandi bitagira aho byerekeza urugendo barimo rwo gutanga ibyishimo ku bakunzi b’indirimbo zigezweho.

Uyu musore wahawe imisatsi na nyina umubyara yakomoje kuri ibi nyuma yo gutaramira abakunzi be mu bitaramo bya Iwacu na Muzika Festival byabereye mu karere ka Rusizi, ahishura mu buryo butaziguye ko hari umukino wihariye uri hagati y’aba bahanzi bombi ndetse n’itangazamakuru.

Byahumiye ku mirari ubwo kwibirwa Telephone Kwa The Ben i Burundi byavuzwe cyane kurusha igitaramo yakoze ndetse no kurusha ibindi bikorwa bihuza abahanzi byabereye mu gihugu.

Ese uyu nti waba ari umukino?

Chriss Eazy Yagize ati’:”kambwire abanyamakuru bacu, uragenda ukabona turi gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cyose dushimisha abantu, ariko uragenda ukabona huzuyemo hano hirya ku mupaka hano Ngozi,i Bujumbura ngo bibye Telefone Ibyo bintu birafasha nde umuturage, Chriss Eazy,Bushari n’undi wese yashimishije biramufasha iki? Ibyo turigukora natwe ni amateka Kandi ni mwe mugomba kuyavuga ariko urasanga hose hari Telefone ,,,ngo yibye inzoga kuri table Ibyo n’ibiki?”

“Ukurikije uko abahanzi batandukanye baririmbye Ibyo bihuriyehe na Telefone?None se The Ben na Bruce Melodie bahagarariye uruganda rwa iPhone mu Rwanda? Kuki hari kuvugwa Telefone gusa? Ese ubundi ko baba barakajatiye(baragafashe) bacecetse bakagura Indi!!!”

Chriss Eazy yasabye abanyamakuru ko bafasha abandi bahanzi bari gukora nabo bakarenga urwego bariho kuko nabo bari guca mu nzira Melodie na The Ben banyuzemo.

Uyu musore yavuze ko byibuze hazajya harebwa ku bikorwa bikomeye abandi bahanzi Nyarwanda barigutegura nko Kuba Christopher ari gutegura Tour muri America bakamushyigikira bakabyereka abantu, kuba nawe ari gutegura ibitaramo i Burayi bikagaragara ndetse hakiyongeraho na Elema (element) nshya zirikuzamuka bagiye bafasha kurenga umutaru.

Chriss Eazy yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Amashu, Inana, Edeni n’izindi nyinshi ku buryo nta washidikanya ko ubu ari mu bahanzi bari gukora neza muri iyi minsi.

Bruce Melodie bivugwa ko atumvikana na The Ben
The Ben bivugwa ko yibiwe Telefone i Bujumbura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger