AmakuruImikino

CECAFA: Abakobwa b’u Rwanda baracakirana n’aba Ethiopia mu mukino basabwa gutsinda

Kuri uyu wa mbere, imikino ya CECAFA y’abari n’abategarugori irakomeza abakobwa b’u Rwanda bakina n’aba Ethiopia mu mukino wabo wa kabiri, mu gihe abakobwa ba Uganda bacakirana n’aba Tanzania mu mukino w’ishiraniro.

Ni imikino igomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abagande na Tanzania ni bo barabimburira abandi mu mukino uteganyijwe gutangira saa munani n’igice, mu gihe u Rwanda na Ethiopia bamanuka mu kibuga saa kumi n’igice.

Jean Baptiste Kayiranga utoza ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori yavuze ko ari umukino bagomba gutsinda ku kabi n’akeza kugira ngo babone insinzi ya kabiri yikurikiranya.

Ati” Nta gikomeye kirimo. Tugomba kwita cyane kuri gahunda y’umukino wacu hanyuma tukamenya icyo turi buhindure bitewe n’uwo duhanganye. Tuzi neza ko Ethiopia ari ikipe nziza, gusa tugomba kuba aba mbere ku mupira wacu kugira ngo dusubire ku mwanya wa mbere, kandi twiteguye guhangana.”

Umukino wa nyuma waherukaga guhuza amakipe yombi warangiye Ethiopia itsinze u Rwanda ibitego 3-2.

U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo rugire amanota 6 yarufasha gukomeza kotsa igitutu Uganda iyoboye urutonde mbere y’uko aya makipe yombi acakirana mu mukino wa gatatu w’aya marushanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger