AmakuruImikino

Cassa Mbungo utoza Kiyovu arifuzwa cyane n’ikipe y’igihangage muri Kenya

Cass Mbungo Andre usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa n’ikipe ya AFC Leopards, imwe mu makipe y’ibihangage abarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya.

Ikinyamakuru Goal.com dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko umwe mu bayobozi b’iyi kipe utifuje ko amazina ye amenyekana yavuze ko ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Ingwe(Leopards) na Cassa byamaze gutangira ndetse bikaba binageze kure.

Uyu mugabo yagize ati” Ni umutoza mwiza wagize uruhare mu kuzamura abakinnyi barimo Moustapha Francis na Tuyisenge Jacques ba Gor Mahia, twizera ko aje aha hari icyo yafasha ikipe yacu.”

” Ni umutoza mu Rwanda wubashywe ubu ari mu ikipe ya Kiyovu Sport umwaka ushize yayoboye urutonde rwa shampiyona igihe kinini. Asanzwe afite ibikombe 2 by’igihugu by’u Rwanda, binongeye kandi yabayeho umutoza w’u Rwanda, hari icyo yazadufasha.”

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike iyi kipe ya kabiri ikomeye mu gihugu cya Kenya itandukanye na Rodolfo Zapata wari usanzwe ari umutoza wayo mukuru. Uyu mutoza ukomoka muri Argentina yirukanwe nyuma y’umusaruro mubi iyi kipe ifite, dore ko ihagaze ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa shampiyona ya Kenya yamaze kwegukanwa na Mukeba wayo Gor Mahia.

Iki kinyamakuru Goal dukesha iyi nkuru kinaherutse gutangaza ko iyi kipe ya AFC Leopards yifuza cyane myugariro Eric Rutanga wa Rayon Sports, ndetse ko ibiganiro hagati y’iyi kipe na Rutanga byamaze gutangira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger