ImyidagaduroUtuntu Nutundi

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba amarushanwa y’imikino itamenyerewe

Mu gihe mu Rwanda hasanzwe hamenyerewe kuba amarushanwa atandukanye ahuza urubyiruko, abakuru ndetse n’abanyempano bo mu ngeri zose, kuri ubu “eGamers Pro Championship”ije ari irushanwa ryiyongera mu yandi akinwa kinyamwuga kandi yitezweho guha anahirwe urubyiruko cyane cyane abakiri bato.

Byitezwe ko aya marushanwa kabuhariwe azwi nka “eGamers Pro Championship”,abazajya bayakina bya kinyamwuga bazakina imikino Izwi nka “video games ” ikunzwe n’abatari bake ku rwego rw’Isi.

Ni amarushanwa ategurwa na Funky Monkey Arcade,kuri ubu bikaba biteganyijwe ko azaba kuwa Gatandatu tariki 02 /09 /2023, I Gikondo Rwandex ahazwi nka Mundi Center guhera I saa Cyenda z’amanwa.

Ubuyobozi bwagize uruhare mu itegurwa ry’aya marushanwa bwemeza ko agiye kubera igisubizo abazayitabira, aho hari abazahagirira amahirwe yo kuhungukira ubumenyi burenze muri yo, ibihembo birimo amafaranga na seretifika (Certificate) n’ibindi.

Uwitwa Queen Sheja akaba Marketing Associate Yagize ati’:” Muri rusange amarushanwa atandukanye asanzwe abera mu Rwanda akorwa neza Kandi afasha benshi kugaragaza ubuhanga n’ubumenyi bwabo by’umwihariko impano bifitemo mu gukora no kurushanwa mu bintu runaka, natwe nka “eGames Pro Championship” tuje twiyongera ku yandi ariko turihariye kuko umwihariko ari uko bikorwa mu buryo bw’amashusho (Videos) kuri Computer nanone bigasaba kuba ukina afite uko azi ikoranabuhanga”.

“Bizatanga umusaruro ufitika kuko buri wese azahembwa bitewe n’umwanya yafashe mu guhiga abandi, ariko nanone na bagenzi be bakaboneraho amahirwe yo kuhungukira mu buryo bw’ubumenyi n’inyungu y’ibihembo batsindiye mbese aya ni amakuru wasanga ku rubuga eGaming.rw ukihugura birenzeho”.

Mu gutangira iki igikorwa bizahera kuma “Video Games competition” hazakinwamo “Fifa, na Mortal Kombat”.

Byitezwe ko uzaba uwambere azahabwa igihembo cy’ amafaranga angana n’ibihimbi 250,000 Rwf,Uwakabiri agahabwa ” membership subscription Kuri Funky Monkey Arcade” ingana n’agaciro ka 50,000 Rwf naho uwagatatu agahabwa certificate.

Intego ya Funky Monkey Arcade ikaba arugutezimbere no guha urubuga abakiribato bakunda iyimikino ya video games bikabafasha kubaka ubushuti n’ubumenyi burambye nk’uko bakomeje babigarukaho.

Queen Sheja ati’:” Olympic games zafunguye igice (Chapter) cya eGaming, icyo zizamarira Abanyarwanda mu gihe kirekire tutazi ngo mu myaka ingahe(…..)ni ukubategura kunguka ubumenyi buhagije butuma babasha guhatana mu zindi Championship zizaza ndetse ni n’igihe cyiza ubwacyo cyo guhuza abantu haba bahugurana n’abungurana ubumenyi butandukanye, Funky Monkey Arcade iherereye mu cyanya cyiza gifasha uwifuza kuruhuka wese no kugirana ibihe byiza nabe yaba abafite iminsi mikuru yamavuko, gusohokana nabakunzi babo banafata ifunguro riteguye mu buryo bwiza”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger