AmakuruUtuntu Nutundi

Burya hari groupe y’amaraso yandura Covid-19 cyane kurusha izindi-menya iyo ariyo

Nyuma yaho icyorezo cya Covid19 cyadutse ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa. Bumwe ni ubwo gushaka umuti n’urukingo. Ubundi nabwo bwagiye bukorwa ni ubwo kureba abibasirwa cyane n’iki cyorezo, aho byagaragaye ko abageze mu zabukuru ndetse n’abasanzwe bafite indwara zidakira cyane cyane diyabete n’muvuduko ukabije w’amaraso kimwe n’umubyibuh ukabije, ukongeraho abasanganywe indwara z’ubuhumekero n’ubudahangarwa buri hasi, bose bari mu bo gihitana kurenza abandi.

Gusa nanone ubushakashatsi ntibwahagaze ahubwo hanashatswe kureba ubwoko bw’amaraso iki cyorezo cyaba cyibasira kurenza ubundi. Aha ubwoko bw’amaraso tuvuga ni ya matsinda ya A, B, AB na O.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe, bugamije kwerekana ubwoko bw’amaraso bwibasirwa cyane, bwaje gutangazwa ku rubuga rwa Medrxiv.
Nkuko urubuga rwa CNews rwabishyize mu ncamake, ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 3694 batuye muri Wuhan (aho icyorezo cyatangiriye) batigeze bafatwa n’iki cyorezo, ndetse bunakorerwa ku bantu 1775 mu bagaragaweho n’iki cyorezo, maze ibisubizo biba ibikurikira

Ku bantu batigeze bandura iki cyorezo, basanzemo:

33,84% ba groupe O ;
32,16% ba groupe A ;
24,90% ba groupe B ;
9,10% ba groupe AB.

Naho ku bantu basanzwemo iki cyorezo, basanzemo

37,75% ba groupe A ;
26,42% ba groupe B ;
25,80% ba groupe O ;
10,03% ba groupe AB.

Umwanzuro

Hagendewe ku kuba ku isi muri rusange abafite groupe O aribo benshi, bagakurikirwa na A, naho AB bakaba aribo bacye muri rusange, ubu bushakashatsi bwerekanye ko abantu bafite group O bafite ibyago biri hasi byo kwandura iki cyorezo, mu gihe abafite group A bafite ibyago biri hejuru byo kuyandura.
Nkuko bitangazwa na Futura Science, ikigereranyo cyo guhitanwa na Covid19 ku bantu bafite group A kiri ku gipimo cya 20% kurenza izindi group.
Naho abafite group O ibyago byabo biri munsi ya 33% ugereranyije n’izindi group.

Abakoze ubu bushakashatsi bakaba baburira abafite group A kurushaho kwirinda kurenza andi matsinda kuko bo bafite ibyago kurenza abandi.
Ariko nanone baburira abafite itsinda rya O kutumva ko bo bakingiwe, kuko kuba ibyago biri hasi, ntibivuze ko bidahari. Ikindi kandi ubu bushakashatsi ntabwo bwarebye ku buryo bwakoreshejwe mu kwirinda, ariko nanone ibisubizo byabonetse, hari icyo bigaragaza

Mu gusobanura, bavuga ko abafite itsinda O, baba bafite ibizwi nka anticorps bya anti-A, ari na yo mpamvu ufite amaraso ya O atakakira aya A. izi anticorps rero ukaba utazisanga ku bafite amaraso ya A na B, ari byo bituma itsinda rya O ribasha guhangana na Covid19 kurenza ayandi.

Dusoze twibutsa ko Kuguma mu rugo, gukaraba intoki igihe cyose ukoze ku kintu, ku muntu, ugiye kurya, uvuye mu bwiherero, kwirinda gusuhuzanya, guhoberana, kwirinda kwegerana ari uburyo bw’ibanze bwo kwirinda. Naho mu gihe wumva umunaniro, inkorora y’akayi, umuriro ibuka guhamagara 114 bagufashe kandi wibuke kwambara agapfukamunwa igihe cyose ukorora kugirango utanduza abandi. Ushobora kandi no kwisuzuma ubwawe ukanda *114# ubundi ukagenda usubiza ibibazo ubazwa.

Kugeza ubu nta rukingo ruraboneka, nta n’umuti uremezwa na OMS/WHO ko uvura Covid19. Kuguma mu rugo tubimenyere, kugeza igihe ababishinzwe bazatumenyesha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger