AmakuruPolitiki

Burundi: Ubushinjacyaha bwatangaje ko abanyamakuru ba IWACU badakurikiranweho icyaha cy’umwuga wabo ahubwo hari ibindi baregwa

Nk’uko BBC yabitangaje, umushinjacyaha mukuru w’u Burundi yavuze ko abanyamakuru b’ikinyamakuru Iwacu badafunze kubera umwuga wabo w’ubunyamakuru, ahubwo bafunze kubera ibyaha bindi baregwa.

Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Sylvestre Nyandwi avuga ko abo banyamakuru batawe muri yombi bijyanye n’igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyari cyabaye ku musozi wa Musigati mu ntara ya Bubanza ku itariki ya 22 y’ukwezi gushize kwa cumi.

Umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara wigambye icyo gitero. Ingabo z’u Burundi zavuze ko zatatanyije ndetse zikanica 14 mu bateye.

Abanyamakuru bane aribo Térence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa, Egide Harerimana, Christine Kamikazi n’umushoferi wabo Adolphe Masabarakiza, bashinjwa “ubufatanyacyaha mu guhungabanya umutekano w’igihugu”.binyuriye muri icyo gitero kuko ngo bari bakiziho.

Ku wa kane w’iki cyumweru, urukiko rwategetse ko abo banyamakuru bakomeza gufungwa.gusa Umuyobozi w’ikinyamakuru Iwacu yavuze ko bazajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe n’ubushinjacya bukuru bw’u Burundi ryo mu mpera y’ukwezi gushize kwa cumi, rivuga ko ibimenyetso bufite “bigaragaza ko bishoboka ko aba banyamakuru bari basanzwe bazi iby’icyo gitero”cyagabwe mu ntara ya Bubanza.

Itangaza kandi rivuga kandi ko “bafatiwe ku musozi waberagaho imirwano”.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wavuze ko icyemezo cyo gukomeza gufunga abo banyamakuru ari “ibintu bibabaje…ku kinyamakuru cya nyuma kigenga gisigaye mu Burundi, mu gihe habura gusa amezi atandatu ngo amatora yo mu 2020 abe” mu Burundi.

Source: BBC

Ubutumwa uhagarariye umuryango Human Right Watch yatanze nyuma y’uko hemejwe ko abanyamakuru baguma gufungwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger