AmakuruPolitiki

Burundi: Guverineri w’intara ya Muyinga yanyomoje ikemezo cyo kwirukana umugore washinjwe gutwara abagabo b’ abandi

None kuri uyu wa kane tariki ya 06/Mata/2023 hagaragaye ibaruwa y’Umuyobozi wa Komini ya Butihinda Gilbert Ndikumasabo yasohoye ibaruwa yirukana muri Komini Butihinda umugore witwa Mukeshimana Aniella uzwi ku izina rya Kirungo ukomoka mu Ntara ya Karusi kubera ko uwo mugore yari yararezwe n’abandi bagore ko abatwarira abagabo.

Mu ibaruwa Ndikumasabo asaba Umuyobozi wa Segiteri  Kamaramagambo gukurikirana ko icyo cyemezo cyubahirizwa bitarenze ejo ku wa Gatanu tariki ya 07/Mata/2023. Ndikumasabo avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko aregewe n’abandi bagore bo muri iyo segiteri bamushinja gubatwarira abagabo bakavuga ko uwo mugore afite intego yo gusenya ingo z’abubakanye”.

None kuri uyu wa Kane tariki ya 6/Mata/2023 ku rubuga rwa Twitter rw’Intara ya Muyinga hagaragaye ubutumwa buvuguruza ubwari bwatanzwe na Mayor wa  Butihinda  buvuga ko icyo cyemezo kitubahirije amategeko bityo gikuweho na Guverineri w’Intara ya Muyinga Ildephonse Ntawunkunda.

Ibaruwa yanditse Mayor wa Komini ya Butihinda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger