Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Burundi: Abagera kuri 23 bishwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana

Mu ijoro ryakeye, mu gihugu cy’u Burundi abantu 23 bishwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, mu gitero cyagabwe ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu.

Nk’uko umwe mu bayobozi bo muri aka gace ubu bwicanyi bwabereyemo yabitangarije AFP, hamaze kubarurwa abantu 23 bamaze kwicwa, barimo abagabo, abagore ndetse n’abana, gusa ngo uyu mubare ushobora kurenga, dore ko hagishakishwa niba nta bandi bashobora kuba baguye muri ubu bwicanyi.

Amakuru avuga ko agatsiko k’abantu bari bitwaje imbunda ndetse n’intwaro gakondo binjiye mu ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda, bakica abaturage urugo ku rundi, ari na ko batwika amazu dore ko ngo harin’umuryango batwikiye mu nzu yawo, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bo muri kano gace.

“Abo bicanyi baje ari kirimbuzi, bagenda urugo ku rundi, aho bageze bakabaca amajosi, abandi bakabahorahoza n’amasasu. Hari n’umuryango wose batwikiye mu nzu ari bazima.”

Ubu bwicanyi buje mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo mu Burundi habe amatora ya kamarampaka ashobora kuzemerera perezida Pierre Nkurunziza kugumya kuyobora iki gihugu kugeza mu 2034.

Impuzamashyaka CNARED ihuriyemo imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta y’u Burundi ikorera mu buhungiro, iherutse gukangurira Abarundi kutazitabira ayo matora yo igereranya no gushyingura Amasezerano y’Amahoro ya Arusha iki gihugu gisanzwe kigenderaho kuva mu mwaka wa 2006.

Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi kuva mu 2005 ariko manda yatorewe mu 2015 yateje imvururu, aho abaturage barenga 1200 bishwe naho abasaga 400,000 bahungira mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta y’u Burundi yahise yohereza mu ntara ya Cibitoke abasirikare n’abapolisi ikitaraganya, kugira ngo bacungire umutekano abahatuye.

Abicishije kuri Twitter ye, perezida Pierre Nkurunziza yihanganishije ababuze ababo, anabizeza ko leta y’iki gihugu yiteguye kubafasha.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger