AmakuruUbukungu

Burera:Ibyobo bimaze kwiganza mu muhanda Musanze-Cyanika biteje inkeke

Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika bakomeje kugaragaza impungenge z’impanuka zishobora kugenda ziwugaragaramo kubera ibisimu bimaze kuba byinshi mu bice bitandukanye byawo.

Bamwe mu bakoresha uyu muhanda barimo abanyonzi b’amagare, abashoferi ndetse n’abanyamaguru bagaragaza impungenge z’impanuka zishobora kuzajya zivuka ndetse no gukererwa mu ngendo mu gihe umuhanda waba ukomeje kwangirika.

Uwumvirimana Jafet utwara imodoka y’imizigo yagize ati: ” Impungenge dufite ni nyinshi kuko umuhanda warangiritse haba mu mpande ndetse no hagati, ku buryo hari ubwo Uba utwaye,bikagusaba gukoresha igisate cy’umuhanda kitari icyawe uhunga ibisimu, aha ushobora kurangara ugakubitana n’umunyonzi wafatiyeho cyangwa imodoka runaka irikwihuta bikaba byateza impanuka”.

NSABIMANA Jean Claude utwara igare yavuze ko hari ubwo bashobora kugonga abanyamaguru mu gihe bari gushaka aho banyura hazima.

Ati:” Natanga urugero nk’ahitwa mu Ngege werekeza mu Kidaho mu murenge wa Cyanika cyangwa mu nsi y’agasozi kava mu Rutamba ujya muri Nyarwondo mu murenge wa Rugarama, aha hari ibisimu biteye ubwoba kandi biri ahantu hacuramye, ushobora kumanuka igare ryihuta kubera ko uba ushaka kunyura ahantu igare ritariceka ukaba wagonga abanyamaguru cyangwa wowe imodoka ikagukubita”.

Uyu muhanda umaze gucukukamo ibyobo byinshi mu bice bitandukanye

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Sollne yavuze ko abakoresha uyu muhanda bakwiye gushira impungenge z’ibyo bisimu biwurimo.

Yavuze ko uyu muhanda wamaze gushyirirwaho ingengo y’imari yo kuwubaka bundi bushya, nyuma y’uko bigaragaye ko uri kugenda usenyuka mu mpande ukaba muto ndetse ukanacukukamo ibisimu byinshi bihangayikishije abawukoresha.

Abagenzi bakoresha uyu muhanda barimo Nyiraminaba Daphrose utuye mu kagari ka Gafumba, mu murenge wa Rugarama na Adelphine bavuga ko mu gihe uyu muanda waba wubatse byarushaho guteza imbere abawuturiye ndetse n’abawukoresha bavuye muri Uganda bikabagaragarira neza.

Bati:” Umuhanda wacu warangiritse cyane ku buryo impanuka zabaho isaha n’isaha, ni umuhanda uciye muri santere zikeneye gutera imbere navuga nka Karwasa, Gahunga, Ku rukiko,Nyarwondo, Rugarama ,Kidaho mpaka mu Cyanika ku mupaka, baramutse bawubatse byatworogera guhahirana no gukora ibikorwa byacu dutekanye, turasaba ubuyobozi ko bwatuvuganira bakawudukorera kuko kuwukora ni isuku yiyongera kuyo igihugu cyacu gifite”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Sollne yemeza ko gukora uyu muhanda ari ngombwa Kandi ko biri muri gahunda ya vuba.

Ati:” Hari icyizere cy’uko uyu muhanda uri hafi kubakwa, ni umuhanda Vunga-Nyakinama, Musanze-Cyanika, batubwiye y’uko ingengo y’imari yabonetse, ahubwo ndashishikariza abaturage kugira ngo bareke kuzamura ibikorwa bitandukanye aho ngaho kugira ngo ibyerekeranye n’ingurane bizorohe Kandi ndabashishikariza gukomeza kwishimira ibyo byiza Leta y’u Rwanda igenda itugezaho”.

Yakomeje agira ati:” Ingengo y’imari yarabonetse Kandi ushobora kuzatangira muri 2027, ingengo y’imari fatizo ntiramenyekana ariko Kandi uyu muhanda uzongerwa ube munini ,urabona ni mpuzamahanga ntabwo wakomeza kungana kuriya, uzagurwa”.

Abaturiye uyu muhanda bavuga ko mu gihe waba waguwe byaborohereza mu mikorere yabo ya buri munsi cyane cyane ibi bahuza n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda Kandi ukaba n’isuku kuko waba usa neza.

Bavuga ko rimwe na rimwe kubisikana bigorana kubera igice cy’umuhanda cyamaze kwangirika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger